Video Abakobwa Beza

Abagabo nibo buri gihe bafata iya mbere mu kubwira abakunzi babo ijambo "Ndagukunda"

Ijambo ‘’I love you,je t’ aime cyangwa Ndagukunda’’ rigora abagabo kurivuga cyane.Ariko ubushakashatsi bwerekanye ko bisaba byibura umugabo cyangwa umusore amezi arindwi kugirango arivuge,mu gihe ku bagore bibatwara byibura amezi umunani kugirango ribasohokemo !

Ikinyamakuru Stella magazine cyakoze ubushakashatsi mu bijyanye n’ imibanire kugirango gihishure amayobera yihishe mu mibanire y’ abagore n’ abagabo.Cyasanze abantu bageze mu myaka 55 baba bamaze kuba inzobere mu gutereta (dating) kurusha ibindi byiciro byose by’ imyaka.

Iki kinyamakuru Stella cyasabye Yougov kubaza abagabo n’abagore bageze ku bihumbi bibiri bo mu byiciro byose by’ imyaka,basanze ibisubizo bitandukanye cyane n’ ibyo abantu baba biyumvisha.Basanze abagabo aribo bakunda cyane kurusha abagore ,kandi nibo akenshi bakunze kumva batishimiwe nabo bakunda(ibyo twita guterwa indobo).

Ibi biterwa nuko abantu b’igitsina gore bakura mu mutwe vuba kuruta abagabo kandi bakarushaho gushyira mu gaciro,kudahubuka no kumenya uko bitwara mu rukundo.Ngo iyo umugabo avuze ijambo ‘’I love you’’ ,biba ari uburyo bwo gusohora ibintu bimuri mu mutima nawe ubwe aba yananiwe kwisobanurira ariko mu gihe bivuzwe n’ umugore ngo biba bifite agaciro cyane.Niyo mpamvu hari intero yitwa ngo"abagabo bakoresha urukundo kugirango bagere ku mibonano mpuzabitsina naho abagore bagakoresha mibonano mpuzabitsina kugirango bagere ku rukundo".

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abantu bakuze aribo baba bazi gutereta dore ko bikoreshereza uburyo bwabo bwa kera kandi bukanyura benshi.Ubu umubare w’abantu bakuze bajya kuri internet bashaka guhura n’ abandi bantu (dating)uri kwiyongera cyane kandi byibura mu bantu umunani bamenyanira kuri izo mbuga za internet bakunze kugirana ubucuti bukomeye na babiri muri bo.

Ngo nubwo dusanzwe tuziko abagabo bita cyane ku buranga bw’ inyuma iyo bahuye n’abagore,91 % mu bagabo babajije bavuze ko bakunda abagore bazi kuganira neza naho 85% ngo nibo bita ku bagore bafite uburanga buhebuje.

Ikindi gitangaje ni uko kimwe cya kabiri cy’abagabo bajya gutereta baba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina gusa ,mu gihe abagore 4/5 baba bakurikiye ubucuti bw’ igihe kirekire ;1/5 basigaye nabo ngo baba bishakira gukora imibonano mpuzabitsina gusa .

Basanze kandi abagabo bakunda abagore barusha byibura imyaka igera kuri itanu mu gihe abagore nabo baba bashaka umugabo ubaruta kugera ku myaka itanu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment