Video Abakobwa Beza

Abagore bafite ijambo mu ngo zabo ntibakenera guhuza igitsina cyane

Abagore bakomeye bafite ubushobozi bagira n’uruhare mu byemezo bifatirwa mu ngo z’abo, ntibanatekereze ku mibonano mpuzabitsina nka bagenzi babo bategekwa n’abagabo babo, nk’uko ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Slate bubitangaza.

Ikipe y’abashakashatsi ya Kaminuza ya John Hopkins yakoze ubu bushakashatsi, yabajije abagore 100, barimo abo mu Rwanda, Ghana, Mali Uganda, Malawi na Zimbabwe, itariki baherukira gukoreraho imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo, nyuma banababaza ibiganiro baba baragiranye birimo ibijyanye n’ubuzima cyangwa imirire nyuma y’iyo mibonano

Umwe mu bari bagize iyi kipe, Michelle Hindin, yatangaje ati : “Uko umugore yagiye agera ku bintu byinshi bitewe n’ibyemezo yagiye afata, byagiye bigabanya inshuro yakozemo imibonano ikindi ugasanga aheruka kuyikora kera.”

Ubu bushakashatsi buteganyijwe gushyirwa ahagaraga muri uku kwezi k’Ukwakira, bwanavuzweho byinshi n’abashakashatsi batandukanye.

Umunyeshuri wo muri kaminuza ya Bloomberg, Carie Muntiferin, we yagize ati : “Ni ngombwa gusobanukirwa n’urugero rw’ijambo umugore agira mu rugo kuko bihita biguha uburyo imibanire ye ishingiye ku mibonano iteye, binatuma hakomeza gutezwa imbere uburenganzira bwe no gutuma abikora abishaka.”

Ugereranyije ubu bushakashatsi n’ubundi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 300 bo mu bihugu bigera kuri 37, bwagaragaje ko umugore n’umugabo baba mu buzima bw’ubwuzuzanye bakora imibonano mpuzabitsina myinshi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment