Video Abakobwa Beza

Amabanga Atatu y'Abashakanye

1. Gusengera hamwe

Iyo abashakanye ndetse n’abagize umuryango bagira igihe cyo gusengera hamwe, iyi ni imwe mu ntwaro zituma babana mumahoro ,kuko urukundo ruriyongera hagati yabo,bakabasha kumenya ibitagenda,ufite ikifuzo kigasengerwa hamwe,ndetse guhemukirana ntibiba bicyoroshye

Kuko imibanire y’umugabo n’umugore, abana babo ndetse n’abagize umuryango muri rusange iba iyobowe n’umwuka bityo rero ntibaba bagikoze Ibyakamere.

2. Kubabarirana

Gusaba imbabazi ni kimwe mu bintu bikomerera abantu yemwe n’abakristo biki gihe ntibiborohera dore ko bisaba guca bugufi,kwemera ikosa ndetse no gusaba imbabazi.

Iyo umwe mubashakanye akoshereje mugenzi we, birakwiye ko yafasha hasi ibyubahiro bye, agaca bugufi, agasaba imbabazi mugenzi we ,yewe niyo yaba atakoshereje uwo bashakanye gusa niyo yaba yakoshereje umwana cyangwa umwe mubagize umuryango wabo.

Iki rwose ni ikintu gikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kugirango hatabaho gukomeretsanya cyangwa kuremererana mu miryango.

Iyo habayeho kubahiriza icyo kintu nta guhangana cyangwa se gusuzugurana kwaboneka muri uwo muryango

3. Gusaranganya

Gusangira cyangwa se kumvikana kubyo umuryango uhuriyeho byaba ibifatika cyangwa se ibidafatika, birakwiye kubagize umuryango

Aha twakwibanda cyane kukubwirana gahunda za buri muntu kubagize umuryango, ko ari kimwe mubibafasha kubana batikekana kandi bumvikanye.

Birababaje kubona umwe mubagize umuryango akora urugendo rurenze isaha imwe mugenzi we ntacyo abiziho.

Umutungo,imibereho yihariye, ibiganiro, akantu gashya kakubayeho niyo kaba ari gato ugize igihe cyo kubiganiraho n’uwo mubana byarushaho kubongerera urukundo, kwizerana, umunezero, ndetse umuryango wanyu ukarangwamo amahoro n’ituze

source- isange.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment