Video Abakobwa Beza

Bumwe mu burenganzira utakaza iyo ubonye umukunzi cyangwa umufasha

Guhitamo umukunzi burundu ni ikintu cyubahwa cyane muri sosiyete iyo ariyo yose. Iyo umusore n’inkumi biyemeje kurushinga cyangwa kugirana umubano urenze usanzwe barashimwa, bagahabwa za congs (félicitations) nyinshi kuko baba bafashe icyemezo gikomeye mu buzima bwabo, gishoborwa na bake.

Nyamara icyo dukwiye kumenya ni uko guhitamo bigora kandi ngo guhitamo ni ukuzinukwa (when you choose, you lose), ndetse bamwe babifata nko kwishyira akagozi mu ijosi. Iyo uhisemo kwimarira mu mukunzi wawe birambye rero, ubuzima bwawe burahinduka, kandi nawe uba ugomba kubyemera. Aha tugiye kubereka bimwe mu bihinduka mu buryo budasubirwaho, tugendeye mu byo utakaza iyo ubonye fiyanse cyangwa umufasha :

Imibanire yawe n’abo mudahuje igitsina

Iyo umusore cyangwa umukobwa agize fiyanse, byanze bikunze imibanire agirana n’abandi badahuje igitsina iba igomba guhinduka. Umuntu udafite umukunzi uzwi ashobora gusohokana n’abandi bakobwa benshi, bagasurana, bagasangira, bakabyinana n’ibindi, ariko iyo agize fiyanse cyangwa umufasha birahinduka, akaba ariwe bamarana igihe kinini. Ntibivuze ko niba uri umusore ugomba gusiba nimero z’abandi bakobwa muziranye, ariko nanone ntugomba kwirirwa kuri telefoni nabo nk’uko wabikoraga mbere.

Ikindi ni uko uko witwaraga ku bandi bakobwa (niba uri umusore), cyangwa abahungu (niba uri inkumi) nabyo biba bigomba guhinduka. Niba wagendaga ufashe buri nkumi muziranye mu mayunguyungu, nugira fiancée cyangwa umugore akakubona muri iyo position azagira akabazo, kandi n’abazi ko ufite umukunzi cyangwa umugore bazagufata nk’aho ukundana na benshi cyangwa utazi icyo ushaka. Muri make nta burenganzira na buke uba ugifite bwo kwitwara nka twe b’ingaramakirambi (célibataires).

Igihe wamaranaga n’inshuti zawe za hafi


Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga b’abongereza bwerekanye ko iyo ufite inshuti 5 ukagira umukunzi nyuma y’igihe gito utakaza inshuti zawe 2, ugasigarana 3 n’uwo mukunzi. Ibi biterwa n’uko igihe umarana n’urungano kigabanuka, n’ubwo uba ugomba kwirinda gukabya, ugakomeza ukabana nabo neza kandi ukabagenera igihe cyabo. Gusa umenye ko nugira umukunzi bizahinduka.

Uburyo wabanaga n’umukunzi wawe

Mu mibanire n’umukunzi wawe, hari igihe mutumvikanaga mukaba mwamara iminsi mutavugana, ukigendera ukagirana ibihe n’inshuti zawe zindi. Ubu rero muteganya kubana cyangwa mwarangije kurushinga ntibishoboka, niba muhuye n’ikibazo bisaba ko mwicara mukagikemura kuko muba mutagishoboye gutandukana uko mwishakiye. Muri make utakaza uburenganzira bwawe bwo kwivumbura no guhunga ibibazo… Ikindi ni uko ibyo utashoboraga kumwihanganiraho uba utagifite uburenganzira bwo kubigaya cyane cyangwa kubihunga kuko muba muri kumwe cyane kurushaho.

Iyo ubanye n’umuntu kandi hari ibintu mutakaza nko gukumburana kuko muba muhorana. Rimwe na rimwe hashobora no kuzamo ko umwe yarambirwa undi, ariko hari uburyo bwinshi bwo gutuma abashakanye cyangwa abba fiyanse bakomeza uwo muriro uba ubagurumanamo.

Bumwe mu burenganzira bwawe

Hari ibintu uba ushobora gukora udafite umukunzi cyangwa igihe umufite ariko bitarakomera cyane. Iyo mumaze kuba abafiyanse cyangwa abashakanye biba birangiye, cyangwa wabikora bikaba ikibazo. Urugero ni uko nk’umusore ashobora kumara week-end yose yibereye hamwe na bagenzi be binywera, banakora ibindi bashatse byose nta muntu n’umwe baha raporo y’ibyo barimo. Ibyo iyo ugize umukunzi birangirira aho…

Ikindi ugenda utakaza buhoro buhoro ni uburenganzira ku mutungo wawe, ibyawe byivanga n’ibye. Ntitwakwibagirwa kandi ko iyo uteganya ejo hazaza hawe, nawe uba ugomba kumushyiramo, mu gihe iyo uri wenyine upanga ibyawe nta wundi utekerejeho.

Muri make iyo ugize fiyanse cyangwa ushakanye n’umuntu hari bimwe mu byo utakaza kandi wakundaga, bikaba ari ngombwa cyane ko umuntu abimenya mbere yo gufata icyemezo gikomeye nk’icyo. Niba wumva utaritegura gutakaza ibyo byavuzwe haruguru, ushatse wakomeza uko ubayeho, aho kugirango bizabe ikibazo kuri wowe cyangwa uwo muzaba mukundana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment