Video Abakobwa Beza

Ibanga ry'Urukundo-Urukundo Rwubakwa Buri Munsi

Mbese imodoka yawe nimara gufata umuhanda, uzarekera aho kuyiyobora no gukandagira ku birenge ngo ni uko noneho iri kugenda ?

Umwanditsi Michel Quoist, mugitabo cye yise ’RĂ©ussir’, agira ati :”Imyaka urugo rwawe rwaba rumaze yose, ntiwigeze urangiza ibyarwo, kandi ntuzigera ubigeraho. Ugomba kurwubaka iminsi“.

Uzahura n’abashakanye benshi bafatanye ikiganza mu kindi, kuko ari ibyoroshye guhuza imibiri.

Uzahura n’abandi benshi badahuje neza imitima, kuko biruhanije cyane gukundana mu buryo bwimbitse.
image

Uzahura na bake bahuje ibibarimo imbere, kuko ari bake bafite imitima yabo yashyingiranwe. Kugira imitima yanyu yashyingiranwe, … ni ugushyira hamwe ibitekerezo byanyu byose, inyifato zanyu, ibyo mwibwira, ibyo mushidikanyaho, ibyo mwicuzaho, imigambi yanyu, inzozi zanyu, umunezero wanyu, intege nke zanyu, … uw’imbere wanyu wese n’amajyambere ye.

Mbese uyu munsi mwaba murushijeho kuba “UMWE”, kandi ejo hazaza mukazarushaho kumera mutyo ?

Ururabyo rwemera guhindukamo itunda. Itunda ryemera guhindukamo imbuto z’umurama. Imbuto zemera guhindukamo igiti gifite ubuzima.

Niba ushaka gukunda, ugomba kwemera guhindurwa, kuko ku bw’urukundo, muzafungukirana buri wese ku wundi kugira ngo habeho uburyo bushyashya bwo kubona ibintu, ubwo kwiyumva, ubwo gukora, ubwo gusobanukirwa, ubwo gusenga ; uburyo bwo kuzuzanya bubakungahaza ;

Nuramuka ushyingiwe umubiri gusa, bidatinze uzawuvumbura uwumenye maze urarikire undi mubiri.


image

Nuramuka ushyingiwe umutima wonyine, uzawunaniza vuba maze usigare ureshywa n’undi. Ariko nushyingirwa “umuntu” urukundo rwawe ruzaba urw’iteka ryose.

Ku batanejejwe n’ingo bashinze,Michel Quoist ati : “Mbese uzajugunya umwana wawe ngo ni uko yavutse adafite ingeso n’imyifatire wamwifuzagaho ? Mbese uzanga kubaka urugo rwawe ngo ni uko umugabo wawe atari wa wundi wajyaga urota kuzarongorwa na we, cyangwa ngo ni uko umugore wawe atari wa wundi wiringiraga kuzabona ?

Niba warashyingiranwe n’inzozi zawe (wa wundi wajyaga urota cyangwa wibwira ko ari we muzabana), wagenje nk’insoresore. Ubyibareho wowe ubwawe kandi ntugashinje uwo mwashakanye ko atari wa wundi wibwiraga.

Niba bitakunejeje maze nawe ntubicikeho, byanze bikunze uzabigaragaza, kandi nubigaragaza, uzarushaho kwigiza mugenzi wawe kure yawe, kuko kugira ngo we akwegere, akeneye ko umwiringira. Ibyo wicuza ni inzitizi zibatandukanya, mu gihe byari ngombwa guhuza.


image

Nturakerererwa noneho gushyinganwa na wa wundi musangiye imibereho. Icya ngombwa gusa ni uko wabyiyemeza. Erega ntushobora kubaka urugo rwa batatu.

Ntugacire mugenzi wawe urubanza, ahubwo urwicire wowe ubwawe. Niba mu by’ukuri atagukunda, wowe mukunde kurushaho kandi ari nta cyo umutezeho. … Kuko mu gukunda mugenzi wawe ari bwo uzamufasha kugukunda.

Ibihe byose uhora wibwira ngo “Erega ntiyanyuze”, ahubwo ujye wibwira uti “Sinamunyuze”. Ukibwira uti “Ni we watangiye !” Noneho … utangire umukunde ufite umutima mushyashya rwose.

Niba wavugaga ko afite ibibi byose bibaho, uzasigara uvuga ko afite ibyiza byose bibaho ,Ngo « Ifuti si iryanjye, yarahindutse ! » Mbese aho si wowe wahindutse ? … kandi niba yarahindutse, kuki byagutangaza ? Ni umuntu washyingiranwe na we si igishushanyo kibajwe. Gukunda si iby’akanya gato, ahubwo ni ibya buri gihe.

Gukunda umugabo wawe, gukunda umugore wawe, ni ugukunda buri gihe ikiremwa kidashyitse, umurwayi, umunyantegenke, umunyabyaha … Niba umukunda by’ukuri, uzamukiza, uzamushyigikira, uzamurokora.

Ubwibone bwawe bukomeretsa undi, ukwikunda kwawe kugira ibyo kumuvutsa, irari ry’umubiri wawe rimuhindura imbata kandi rikamutesha agaciro… Ntujya wivovotera ko uriho neza nyamara kandi ubuzima bwawe ubukesha abandi (ababyeyi bawe, abaguteguriye ibyokurya, …) ; ntiwivovotera ko wize cyane nyamara kandi ubumenyi ufite ubukomora ku bakwigishije, ku banditse ibitabo,n’ibindi. None se ni kuki wivovotera imibabaro ?utikururiye

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment