Video Abakobwa Beza

Ibintu 10 Biranga Umugore Mwizai mu Muryango

Umugore arakenewe mu kurema umuryango. Ni nyina w’abana ushinzwe kubarera no kubaremamo imico myiza n’icyungo gihuza umugabo n’abaturanyi. Ni we rwego ubutunzi bunyuriraho ngo bugere ku bintu bifitiye akamaro umuryango n’abandi.



Dore bimwe mu biranga umugore mwiza :

1. Yubaha Imana n’umugabo we ;

2. Agira umwete ku mirimo myiza ;

3. Azi kugabura ku gihe, azi no gushaka ibikenewe ;

4. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi ;

5. Amenya kubana neza n’abaturanyi ;

6. Yita ku bashyitsi akabagirira neza ;

7. Azi kwifata mu magambo ;

8. Yihanganira ubukene n’igihombo ;

9. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru ;

10. Aharanira ibyakubahisha umugabo we.

Abagore nk’abo ni bo bubaka ingo nziza kandi zikomeye.


“Umugore w’umutima wese yubaka urugo.”

Igihe turimo gishaka abagore bubaka abagabo batabitewe n’ubwoba cyangwa kwihakirizwa batinya guharikwa, ahubwo bumvira babikomoye ku rukundo ari byo bibyara kuganduka... Si abagore bo kurya no kubyara gusa, ahubwo :

- Bazi Kubyara no kurera ;

- Bazi ibyo kurya bigenewe inzego zose ;

- Bazi kwigisha abana ibyiza no kubibatoza ;

- Bazi kubatetesha no kubahana bafite urugwiro ;

- Bazi kubashima bitari ukubashimagiza igihe bageze ku byiza.

Umugabane munini w’ibyiza by’abana bikomoka kuri ba nyina, kuko ari bo batwita, bakonsa bakabana na bo no gushyikirana, ni cyo gituma ibyo babikomoraho ari byo birema ingeso zabo. Biroroshye ko umwana yigana ibyo nyina akunda.

Burya umugore ni we rufunguzo rw’umubano, mu bavandimwe n’abaturanyi. N’ubwo umugabo yagira ubuntu n’urugwiro, n’ubwo yamwenyurira abandi no kugerageza kwakira, ntacyo byamarira abashyitsi, abaturanyi n’abagenzi, kuko inyifato y’umugore ari yo itanga ikaze. Imyifatire mibi y’abagore ni yo yirukana ababagenderera, ni cyo gituma inzira zijya mu ngo nyinshi zabaye amatongo.

Urugo rwose rukeneye umugore muzima, kuko umuntu muzima aba afite impagarike yemera kandi ishoboye kwihanganira imiruho, intekerezo zishoboye kwihanganira ibibazo igihe byahindutse ibigeragezo. Cyangwa bikeneye gahunda no gutunganya. Ikindi kiranga ko umuntu ari muzima n’ubwenge buzi inzira zose zo kubana neza n’abandi, kuko kubana neza bisaba ubwitange, kwemera igihombo, kwihangana, no gushakira abandi ibyiza. Nguwo umushinga umugore mwiza yerekezaho imbaraga ze nyinshi.

- Ntabikorere kwiyamamaza ;

- Ntibimutera gusesagura ibye ;

- Ntarobanura ku butoni abamusanga ;

- Umutima mwiza umubuza gukorera ijisho.

Kubana neza n’abandi bifite ingingo eshatu zikomeye ziranga igitsina gore bafite ubwenge : UMWETE, URUGWIRO, KUBANA NEZA N’ABANDI.

Nuko rero abagore b’imico myiza batuma abagabo babo bagira umutekano mu mutima. Ingeso zabo nziza ni zo ziruhura abagabo babo imitwaro n’imiruho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment