Urukundo

Video Abakobwa Beza

Icyo Abanyamadini Bavuga ku Agakingirizo

Agakingirizo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no gusama inda utiteguye, ariko bikunze kuvugwa ko mu madini iri koreshwa ridakunze kuvugwaho rumwe, ni muri urwo rwego muri iyi nkuru tubagezaho icyo abanyamadini babivuzeho mu kiganiro cyahise kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Gashyantare 2011, saa tatu n’ igice, kiswe “Ikoreshwa ry’ agakingirizo n’ imyemerere y’ amadini“.

Nk’ uko yabitangaje, Singirankabo Ignace uhagarariye urugaga rw’ amadini mu kurwanya SIDA, yavuze ko abavuga ko amadini arwanya agakingirizo atari byo kuko iryo huriro ryemeranije kwigisha agakingirizo mu bashakanye nk’ uburyo bwabakingira mu gihe umwe muri bo yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

Yongeyeho kandi ko bitewe n’ inshingano zayo zo kwigisha abantu kureka ibyaha bitandukanye harimo n’ ubusambanyi, amadini atakwigisha gukoresha agakingirizo mu rubyiruko kuko kugakoresha bidakuraho icyaha cy’ ubusambanyi.

Abajijwe niba ibyo atari uguhemukira abashobora kugira intege nkeya bakagwa mu cyaha cy’ ubusambanyi, cyane ko bashobora kuhakura ubumuga butandukanye, Ignace yatangaje ko bakiganira kuri iki kibazo kandi ko bizeye kuzabona umusaruro mwiza.

Mu bindi umuyobozi w’ ihuriro ry’ amadini mu kurwanya SIDA yatangarije Abanyarwanda ni uko agendeye ku bushakashatsi bwakozwe na komisiyo y’ igihugu yo kurwanya SIDA, basanze amadini ari imwe mu mbogamizi za gahunda yo kuboneza urubyaro, akaba ariyo mpamvu barimo gushyira imbaraga mu gusobanurira abayoboke b’ amadini inyungu iri muri gahunda yo kuringaniza urubyaro.

Mu butumwa yatanze arangiza, yavuze ko abatekereza ko agakingirizo ari icyaha atari byo ahubwo icyaha ari ugukoresha agakingirizo ukora icyaha cy’ ubusambanyi.

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment

 

Urwego News

Ubuzima

Amakuru Agezweho