Video Abakobwa Beza

Imyitwarire 10 ikwiriye umugabo nyawe

Kuva ari muto, umuntu w’igitsina gabo yigishwa kwihangana, kubahana, kutagira ubwoba, gufasha igitsina gore n’ibindi byose bizatuma aba umugabo uhamye. Gusa kuba umugabo nyawe abantu bose ntibabyumva kimwe kuko hari abumva ko kugira ibigango cyangwa amafaranga menshi bihagije ku muntu w’igitsina gabo ngo yitwe umugabo, kimwe nk’uko hari abumva kunywa inzoga nyinshi n’amatabi no kuryamana n’abagore benshi ari ubugabo. Urubuga rwa internet rwa Askmen rwashyizeho urutonde rw’ibintu 10 by’ingenzi biranga umugabo nyawe.

1. Umugabo nyawe ahora akomeye (strong)

Umugabo nyawe ntiyikanga ikibaye cyose, ngo atake, arakare, arire, agire ubwoba cyangwa yerekane ko byamurenze. Niba ibintu bitamushimishije, agomba gushaka uko abikemura aho kubihunga, kandi akamenya kwirengera ingaruka z’ibyo avuga n’ibyo akora.
Bimwe mu byagufasha guhora ukomeye harimo kugisha abandi inama, gufata umwanya wo gutekereza, gusenga n’ibindi byaguha imbaraga imbere y’ubu buzima.

2. Umugabo nyawe yita ku bimufitiye akamaro

Umugabo nyamugabo amenya ibyo akeneye n’ibyo adakeneye, akamenya ibyo agomba gushyiramo imbaraga n’ibyo atagomba gutaho umwanya. Ikintu cyose kitamuzanira ubushobozi, ubutunzi, agakiza (ku bakemera) cyangwa kidafitiye akamaro igihugu n’umuryango ntacyo kimaze, ntiyakagombye no kugitaho imbaraga.

Ibi ariko ntibivuze ko atagomba kwishimisha ngo yumve umuziki, arebe umupira cyangwa film, asure inshuti. Kwidagadura bifite akamaro kuko bituma uruhuka ukabasha kongera gukora ufite ingufu. Ariko nanone niba wirirwa widagadura gusa ufite akabazo…

3. Umugabo nyawe yita ku muryango we


Nta kiruta ababyeyi, abavandimwe, umugore n’abana bawe. Nta na kimwe kiza imbere yabo. Byaba ari ugusuzugura Imana yabaguhaye uramutse utabahaye agaciro, icyubahiro n’umwanya bakwiye. Yewe muzarebe n’abagabo bamwe na bamwe baca inyuma y’abagore babo ariko bagakomeza kubana nabo bakita no ku bana babo, ntibareke inshingano zabo ngo basange abo bakobwa bacudika nabo mu ibanga.

4. Umugabo nyawe yirinda amagambo

Twari ahantu numva abakobwa 3 bari kuvuga umusore umwe wari uri kuvuga cyane, bati “uriya mutipe agira amagambo menshi nk’ay’abagore…” Iyo bivugwa n’abagabo nari kumva ari uko bakiri mu myumvire ya kera yo gukandamiza abagore no kubitirira ibibi, ariko byarantangaje numvise bivuzwe n’inkumi !

Umugabo nyawe yirinda kuvuga no kumva amabwire, amazimwe n’andi magambo yose atubaka. Avuga make meza, kandi akavuga icyo ashaka mu buryo bwumvikana. Aha ndumva nta bindi bisobanuro bikenewe.

5. Umugabo ni uwubahiriza amasezerano

Umugabo nyawe icyo yemeye aragitanga, yaba arimo umwenda akawishyura. Niba uzi ko utazakora ikintu, nta mpamvu yo kucyemera ; niba uzi ko nta nka uzabona, ninde ukubwiye ngo uyitange kweli ? Niba udashaka ikintu vuga ko utagishaka, nubwo umuntu yakurakarira ariko uba ubaye imfura. Uwemera ibintu ntabikore ntaba ari umugabo, aba akwiye irindi zina (ritari igitutsi ariko)…

6. Umugabo nyawe aha abandi urugero rwiza

Umugabo nyawe ariyubaha akubaha n’abandi, keretse wenda iyo asuzuguwe, aho ho biba ari ibindi bindi kuko uwagusuzuguye ntaba yiyubahishije, akaba ariyo mpamvu nta cyubahiro uba ugomba kumugenera (uko niko mbibona, ubibona ukundi ni uburenganzira bwe)…
Niba ufite abo muvukana bato kuri wowe cyangwa abana wabyaye, icara wibaze niba ibyo ukora bibaha urugero rwiza, niba atari ko bimeze ni ikibazo gikomeye cyane…

7. Umugabo nyawe amenya kwitunga

Buri mugabo wese agomba kumenya ko atagomba gutegereza ak’imuhana kuko kaza imvura ihise, kandi iyo mu buzima yo ishobora no kudahita… Ibyo bireba abavuka mu miryango yoroheje, kimwe n’abaturuka kwa kanaka b’abaherwe. Umugabo ni uwibeshaho atagendeye ku mitungo y’ababyeyi, kandi n’iyo yayiragwa ayibyaza umusaruro aho kuyisesagura.

Aha ariko byumvikane : uwiba, uriganya, uroga cyangwa utegereza ko shuga mami (sugar mummy) amupangira ntiyitwa umugabo kuko abari ikibazo kuri sosiyete.

8. Umugabo nyamugabo asa nk’abagabo


Gusa nk’abagabo ntibivuze kudakaraba cyangwa kutiyitaho ( nka ba bandi bavuga ngo umugabo ni unuka). Umugabo nyawe agira isuku, ariko ntibivuze ko agomba kumera nk’abagore. Gusiga inzara n’iminwa, kogosha ingohe n’ubwoya bwo ku maguru birabujijwe. Imyenda ye igomba kuba isa neza, iteye ipasi, kandi ari iy’abagabo nyine. Amabara nk’iroza (keretse ishati) n’andi yose asanzwe azwi nk’ay’igitsina gore ntiyemewe…

9. Umugabo nyawe agira isuku mu nzu ye

Niyo waba ufite umugore ntibiguha uburenganzira bwo gutaha ugakuramo inkweto ukiri muri salon, ukajugunya amasogisi mu ntebe, n’ibindi byose biteza umwanda mu nzu. Niba uri umuselibateri kandi nabwo nta burenganzira ufite bwo kuba mu nzu irimo akavuyo no kurara mu buriri budashashe.

10. Umugabo nyawe amenya kwirwanaho

Kwiranaho ntibivuga kumenya gukina karaté, judo, boxe, catch (wrestling) n’indi mikino njyarugamba gusa, n’ubwo nabyo ari byiza ku buzima. Kwirwanaho ni ukumenya uko witwara imbere y’ibibazo byose, harimo n’uko witwara imbere y’amahane y’abandi bagabo.

Muri make rero, kuba umugabo si ugutontoma cyangwa kutubahiriza amategeko ya sosiyete, ahubwo ni ukudakangwa n’akaje kose, kandi ukamenya kwiyitaho, kwita ku muryango wawe, no gushyira imbaraga zawe mu bigufitiye akamaro.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment