Video Abakobwa Beza

Itandukaniro hagati y’umugabo n’umugore karemano rishobora kubangamira Imibanire Yabo Myiza

Twifashishe film les hommes viennent de Mars et les femmes de Venus, bagaragaza neza ko burya imibanire yacu ya buri munsi ari kimwe mu bidutegurira ugutera urubariro kwiza iyo tubanye neza. Kandi iyo abashakanye babana nabi mu buzima bwa buri munsi, usanga no gutera urubariro biba bizabiha kuko umwe aba atakishimiye undi nk’uko byakagombye.

Aho bipfira bwa mbere, ni uko abantu bamara gushakana hashira iminsi ntibabe bakibonana nk’inshuti, ahubwo umwe akabona mugenzi we nk’umuntu babana gusa.

Mu Rwanda ho asanga umugabo n’umugore bagendana mu nzira bashyizemo intera. Mu migi ho, namwe mwisuzume, ngo usanga ikikubwira ko umugabo atwaye umugore utari uwe mu modoka, ari uko baba bagenda baganira baseka. Ariko ngo yaba atwaye umugore we, bakagenda mu modoka baruciye barumize. Ibyo byose bigira ingaruka ku rubariro ruterwa hagati y’abashakanye.

Igituma rero ikiiganiro rimwe na rimwe kibura, ni uko usanga abashakanye batamenya ko burya umugabo n’umugore batandukanye, bityo umwe agakorera undi ibyo atifuza, maze ugasanga bibaye bibi byose.

Muri make rero, dore ibintu bituma abashakanye babana nabi :

1. Umugabo akunda ibitandukanye n’ibyo umugore akunda, umwe yifuza ko undi akora ibyo nawe akora, nyamara ntibishoboka.

2. Ukwezi kwa buki hamwe n’igihe cyo kurambagizanya birangira umugabo yita ku mugore cyane, ndetse n’umugore amwereka ko yishimiye cyane ibyo amukorera byose. Iyo bishize, agirango ntakimukunda !

Kumenya ahantu h’ingenzi umugore atandukaniye n’umugabo bikomeza urugo :

1. Abagore baribuka cyane, ndetse n’ibyabaye mu myaka icumi ishize barabyibuka, cyane cyane nk’anniversaire y’igihe bahuriye na details zose. Umugabo ntago aha agaciro ibyo mu gihe yashize ngo anabyibuke !

2. Abagore bakunda kuvugira kuri phone igihe kirekire bavuga ibintu by’ubuzima bwa buri munsi. Ibi abagabo barabizira.

Reka twerekeze kubyo abagore bakunda kuganira, hamwe n’ibyo abagore bakunda kuganira, maze urebe ukuntu batandukanye :

1. Abagore : La qualite de la Relation : Urugendo rwagenze gute ? Ese mwibutse guhagarara ngo mujye kurya ? Abagabo : Leurs Competence a atteindre un objectif : Ibyo bagezeho : Uko business igenda, ivatiri nshya yaguze n’ayo yayiguze …

2. Abagore babiri bahuye, mu minota itanu gusa baba bamaze kumenya umwe amazina y’abana b’undi, uko babayeho… Umugabo ntiyita kuri ibi by’uko abantu babayeho, n’iyo ubimubwiye byinjirira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi.

3. Ibintu icumi abitekerereza rimwe ndetse akaba yanabikorera rimwe. Umugabo ni sequentiel : Ntashobora gukora ibintu bibiri mu gihe kimwe.

4. Umugore we yishimira kuvuga ibibazo bye n’aho yaba aziko bitari bubonerwe umuti. Problemes seul : Umugabo ntakunda kuvuga ibibazo bye, kuko ubundi kubivuga bisobanura ko wananiwe kubikemura.

5. Umugore ni Emotionnel agengwa n’ibyiyumvo, naho umugabo akaba Rationnel akabanza kujya mu mibare miremire.

Aho bipfira rero, umwe mu bashakanye atangira kumva ko mugenzi we ashobora kuba atakimukunda, rimwe na rimwe agahita yumva ko :

1. Umugabo akeneye (kugirirwa ikizere) ngo yumve akunzwe

2. Umugore akeneye (KUGUYAGUWA)

Nyamara hari ibyo wakorera uwo mwashakanye, cyangwa se uburyo wamufata, noneho akishima.

1. Umugore akeneye ATTENTIONS na COMPREHENSION.

Twamugereranya na JARDIN : Kuyivomerera, kuyibagarira, kuyivugurura… Ibi ni nabyo bikorwa ubundi mu kurambagizanya no mu kwezi kwa buki. Bamara kubana, ibyo akumva bitakiri ngombwa ! Agatangira gushaka moyens finaciers z’umuryango, umugore nawe yabibona atyo, akishakira undi mu jardinien.

2. Umugore imyaka yaba afite yose, aracyakeneye kubwirwa n’umugabo we aya magambo : Je t’aime, ndagukunda, je te comprends, ndakumva rwose, des petits cadeaux, impano zoroheje…

3. Umugabo akeneye CONFIANCE na APPRECIATION :

4. Umugabo we twamugereranya na DAUPHIN. Iyi ni ifi nini irya cyane udufi duto. Umugabo aragufata uko ubyifuza, ariko nawe umuhembe umubwira utugambo akunda : Merci beaucoup, ca me fait tellement plaisir, Qu’est-ce que t’es fort, tu me rends tellement heureuse, qu’est-ce que j’ai de la chance d’etre avec un mec comme toi !... Ibi abagabo bifuza kubibwirwa igihe cyose.

Reka twibuke ko nta zibana zidakomana amahembe. Naho mwaba mukundana gute, ariko kandi ntimushobora kubura utwo mupfa rimwe na rimwe. Hari ukuntu mwabikemura kandi bikagenda neza :

1. Une femme a une memoire d’elephant : Yibuka ibintu byose, ariko si byiza kuzura akaboze iyo ugize ibyo utumvikanaho n’umugabo wawe. Umugabo ntabikunda, n’iyo ubigaruye induru noneho ziba ndende.

2. Hari ibiba bikababaza umugore ariko nawe abishaka ahubwo ari uko bimuteye agahinda. Icyo gihe icyo aba yifuza si uko bitaba, ahubwo aba akeneye guhozwa. Kwerekwa ko yitaweho ! Umugabo we aba yibwira ko umugore yakagombye kwishima iteka kuko yabonye umugabo umukwiriye, ariko ibyo ntibibaho.

3. Iyo umugore arondora ibimubabaza umugabo ntabyiteho, agahinda kagenda kaba kenshi. N’iyo yaba atabibonera ibisubizo ariko namwumve, amuherekeza muri ako gahinda afite amuhoza, bituma yigarura vuba cyane.

4. Akenshi umugore yahukana nta mugabo asanze, nta n’uwo bakundana, ahubwo agasubira iwabo cyangwa akajya ahandi. Ariko umugabo we ajya kwirukana umugore cyangwa se kuva mu rugo ari uko afite undi mugore ashaka kuzana cyangwa se asanze.

5. Umugabo we iyo afite ibyamurakaje, usanga adakunda kubivuga. Iyo rero adashaka kubikubwira, ni byiza kumureka akabanza agacururuka. Niba kandi umugabo yigaruye ariko ntashake kubivugaho, mureke ukomeza ubuzima ukore nk’aho nta kigeze kiba !

Umugore akomeretsa umugabo ate ? :

6. Atibuka kumwereka ko abona ibyo akora, APPRECIATION, kandi ko amufitiye n’ikizere kuko azi neza ko abishoboye CONFIANCE : Icyo gihe, nibwo atangira kumuha remarques ku tuntu tw’ubusabusa, ibi umugabo abizira kubi ! Bikaba akarusho iyo abimukoreye hari abantu !

Ibi si ihame

1. Hari umugore wibonye mu bintu bimwe na bimwe bireba abagabo.

2. Hari n’umugabo ushobora kwibona mu bintu bimwe na bimwe biba byavuzwe ku bagore.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment