Video Abakobwa Beza

Ku Myaka 31 umugore Aba Igihe Cyuzuye cy'Ubwiza n'Uburyohe

Ubushakashatsi bwakozwe ku bagore ku bijyanye n’ubwiza, kwiyumva, kwigirira ikizere, igikundiro no kwambara neza, bwerekanye ko ku myaka 31, umugore aba yujuje ibya ngombwa byo kwishimira ubuzima, ibi bigatuma abasha kubumetiriza (Maitriser), agwa neza uwo babusangira.

Ngo nubwo iki gihe gitangira ku myaka 30, ariko ngo ku myaka 31 ni bwo aba amaze kujya ku murongo neza kuko aba azi neza defo (défauts) ze na kalite (qualités), no kubasha kubana na byo mu buzima.

Aba azi kumariramo ingeso mu kwerekana ibyiza afite anazi guhisha ibibi yiyiziho ari nako abasha kwihanganira ibitari byiza kuri we. Iki gihe rero ngo aba ri fière cyane yuko ari kandi agerageza guha agaciro ubwiza bwe no gucisha make ububi bwe ari nako akuza ububasha bwo kwigaragaza no gushaka gushimisha mugenzi we (Umugabo we).

Muri make, dore uko ubushakashatsi bwabyerekanye :

55 % bo mu myaka ya za 30 batangaje ko bazi neza uburyo bwo kwimakiya (maquillage) ku buryo baberwa bijyanye n’uko bateye kandi bakaryohera ababareba.

74 % bakora ibishoboka byose kugira ngo berekane ko ari beza cyangwa kugira ngo berekane ubwiza bafite.

Naho 51 % batangaje ko baryohewe n’imyaka yabo.

Muri make, ngo icya mbere mu kwerekana ubwiza ni ukubyishyiramo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment