Video Abakobwa Beza

Kuki Abagore bakunda abagabo babarusha amashuri

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga ruhuriraho abashaka urukundo rwitwa Attractive World mu gihugu cy’u Bufaransa bugaragaza ko 52% by’abagore badashobora kwemera gukundana birambuye n’umusore cyangwa umugabo barusha amashuri. Ibi ariko ngo siko bimeze ku bagabo kuko 81% batangaje ko nta kibazo babona mu gukundana n’umukobwa wize make ku yabo.

Ikindi cyagaragajwe n’ubwo bushakashatsi ngo ni uko iyo bahitamo umukunzi, abagore n’abakobwa bareba cyane ku mashuri uwo musore cyangwa umugabo yize. Ngo n’ubwo n’abagabo babireba ariko bo nta kibazo bibatera iyo basanze barusha amashuri abakabaye abakunzi babo. Gusa ku bagore ngo ni ngombwa cyane ku buryo abarenga 75% bavuga ko ugomba kuba umurusha amashuri cyangwa muyanganya.

Abakoreweho ubwo bushakashatsi kandi babajijwe niba kuba warize amashuri menshi byakongerera amahirwe yo kubona umukunzi. Aha 41% by’abagore bavuga ko umukobwa wize cyane agira amahirwe make yo kubona umukunzi, mu gihe abagabo 41% bo bavuga ko kwiga cyane bibongerera amahirwe. Abandi bo bavuga ko atari cyo cya ngombwa.

Impamvu


- Akenshi (si buri gihe ariko) iyo urusha umuntu amashuri uba umurusha umutungo. Abakobwa buri gihe baba bashaka gutera imbere (évoluer), ntibajya bemera gusubira hasi (régresser). Muri make icyo aba ashaka ni ukujya mbere ; kubana n’uwo urusha amashuri ngo bamwe babibona nko gusubira inyuma.

- Kubana n’umugabo urusha amashuri bishobora kumutera ipfunwe (inferiority complex), akazajya yumva atari umugabo uhamye mu rugo rwe.

- Abahanga bemeza ko iyo abagore cyangwa abakobwa bahitamo abo bazabyarana, bahera ku bintu bimwe na bimwe bizatuma babyara abana beza, bazi ubwenge kandi bakomeye. Ibyo biba ku bantu no ku nyamaswa, aho inyamaswa ihiga izindi mu mitsi yiharira ingore zose. Ku bantu rero umugabo ufite imbaraga, ubuzima bwiza, ukwiyizera n’ubwenge agira amahirwe menshi imbere y’igitsina gore kurusha abandi. Ubwo buryo bwo guhitamo indashyikirwa buba bugamije kuzatuma abana babasha kubaho neza muri generation izakurikiraho, nibyo bita séléction naturelle, aho ufite imbaraga ariwe ugira amahirwe yo kubaho (only the stronger survives).

Kuba abagabo badakenera ko abagore bagira amashuri nk’ayabo biterwa n’uko benshi icyo baba bashaka ari umugore uzi ubwenge bwo mu buzima buzatuma yita ku rugo no ku bana bazabyara. Gusa ibyo ntibihagije muri iki gihe, aho biba byiza iyo abashakanye bombi baba barize, bakabona imirimo myiza izabazanira umutungo uhagije.

- Kuba abakobwa bize cyane bagira amahirwe make yo kubona abagabo biterwa na rya pfunwe bamwe mu bagabo bagira imbere y’abagore b’abanyabwenge, ikindi kikaba ko uko utinda mu mashuri niko ugenda usaza

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment