Video Abakobwa Beza

Mbese Abagore baba Aribo Ntandaro yo Gutuma Abagabo Babaca Inyuma

Mu gitabo Shanae Hall yise Why Do I have to think Like a Man ? Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo : ”Kuki ngomba gutekereza nk’umugabo ?”. Agaragaza byimazeyo ihuriro ry’abagore n’abagabo ndetse n’inshingano zabo.

Umwanditsi w’iki gitabo agaragaza aho ahagaze mu bijyanye no kutizerana ndetse no kwigengesera kw’abagore ku bagabo babo.

Yagaragaje ko ari ibisanzwe kugira agahinda ndetse n’umubabaro igihe umugabo aciye inyuma umugore. Ariko kandi nanone muri iki gitabo Shanae Hall agaragaza ko kugirango umugabo agaze ubwo aca inyuma uwo bashakanye akenshi nyirabayazana aba ari umugore.

Iyo umugore agaragaje kutamwitaho igihe kinini akagiharira abana ndetse n’ibindi bireba urugo rwe, umugabo agera aho gahoro gahoro akagenda aca inyuma umugore we, ikindi kandi agerageza guhisha ingeso ze akanagerageza kurwanya uwo ari we wese washaka gushyira ahagaragara ingeso ze.

Tekereza ko :

-Abagore ntabwo ari intungane wakwibaza impamvu abagabo bemera kwikorera izo ngaruka zose ? Ni ukubera ko ibikorwa byabo nta ngaruka bigira, abagore ntibifuza kuba batandukana n’abagabo babo kuko bishobora kugira ingaruka ku bana kandi bagatekereza ko bo ubwabo badashobora kuba bakwibeshaho mu buryo buhamye.

-Abagore kandi bafite inshingano zo kurwanya icyo aricyo cyose gishobora kuzana kutizerana n’abo bashakanye. Urukundo ntabwo ari ukubaho uhangayitse ndetse uwo mwashakanye ntabagomba kubabera ikigeragezo.

Niba inshuti yawe cyangwa se uwo mwashakanye agufashe nabi nawe ukamwoherereza ubutumwa bumubwira gukora icyo ashaka ko ntacyo uzamubwira, niba mwarageze kuri urwo rwego ni uko hari ibyo wirengagije ukamureka akigira icyigenge. Wowe mugore wagombye kugenzura imyitwarire y’umugabo wawe kandi ukabyitaho ukagira icyo uyikoraho.


Agaciro :

Buri mugore agomba kumenya ibitamufitiye umumaro, niba umufasha wawe atabyubashye igihe bitamumyura wigerageza kubimushyiramo kuko atazahinduka. Ingaruka ni uko buri gihe uzahora uri umunyabyago kuko buri gihe uzahora ubimusaba kandi adateze kuzakumva ngo ahe agaciro icyifuzo cyawe.

Kugirango ubone impinduka ndetse no kwitwararika k’uwo mwashakanye, ugomba gufata umwanya uhagije wo kumwitaho uko bishoboka, kandi ukagerageza kumubwira ko ibintu bigenda bihinduka gahoro gahoro. Muri kamere muntu umuntu aba ashaka ko ibintu byose biza byihuse , cyane ariko ntabwo byoroheje cyane cyane noneho ku bashakanye . Byaba ari ikosa rihambaye igihe abashakanye batubahana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment