Video Abakobwa Beza

Uburyo Bwo Gukoresha Neza Imbaraga z'Igitsina Cyawe

Nubwo hari ababyumva nabi bakanabigira kirazira, kumenya igitsina cyawe biri mu bintu ugomba kwitaho nk’umuntu muzima. Koko rero, igitsina cyawe n’uburyo ugikoreshamo bishobora gutuma uba umugabo (n’iyo waba uri igitsina- gore) cyangwa ikindi ntavuze.

Ntabwo igitsina cyawe kibereyeho kwinjira cyangwa kwinjirwa n’ikindi gusa, kandi n’iyo cyakora ibyo haba hari impamvu ya ngombwa nko kongera umuryango biwubuza kuzima. Ntabwo rero ari ukwikinira.

Hagati aho ariko hari ikindi abantu batazi ari nacyo tugiye kurebera hamwe : ndavuga guhindura imbaraga z’igitsina cyawe ukazikoresha kugira ngo ugere ku ntego wiyemeje.

Ibi nibyo umugabo Napoleon Hill yise “sekx transmutation”mu gitabo cye Think and Grow Rich. Muri iki gitabo cyanditswe muri 1937 kikongera gusubirwamo muri 2004 kubera gukundwa no kugurwa cyane (best-seller) kugeza n’ubu, uyu mugabo avugamo uburyo umuntu ashobora gukira abihereye ku bitekerezo bizima n’ubushake bwe bwite. kuri we, sekx transmutation si ikintu kigoye na busa : ni ugufata imbaraga ushyira mu kurarikira abo mudahuje igitsina ukazikoresha mu bintu byubaka.

Abagira irari mufite amahirwe

Burya ngo abantu bagira irari ry’igitsina baba bafite imbaraga nyinshi bashobora gukoresha. Niba utabyemera uzarebe iyo ukonnye ikimasa, nta mbaraga kiba kikifitiye, nticyongera kurwana na bigenzi byacyo. Ibi byerekana ko ya myanya ndangagitsina baba baragikijije ariyo yari isoko y’imbaraga. Niba rero uri umuntu ugira irari cyane kuri iyi ngingo, menya ko ufite amahirwe menshi yo gutera imbere niba ubashije gufata imbaraga z’igitsina cyawe ukazikoresha neza. Byaragaragaye ko abantu nkawe aribo bagera ku ntego (iyo bifashe ariko) !

Mu bushakashatsi bwakozwe, basanze abantu bashyushye cyane(highly seksed people) bashobora kuba bafite imbaraga nyinshi zo kureshya abo bashaka ko babafasha kugera ku ntego. Umuntu nk’uyu w’umucuruzi iyo ashaka ko ugura ibicuruzwa bye ntiwamucika. Ibyo akoze byose biragukurura nka simaku (aimant/magnet) kugeza wemeye ! Uburyo agusuhuza, ijwi rye, uburyo aba yifashe birakurangiza ukemera pe !

Kuki abantu bagera ku ntego bakuze cyane ?

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bwerekana ko abantu benshi bagiye bagera ku ntego biyemeje nyuma y’aho bagiriye imyaka 40. Impamvu nta yindi ni uko umuntu ugeze muri iki kigero aba atangiye kugabanya irari agirira abo badahuje munsi y’urukenyerero maze imbaraga z’iri rari akazisimbuza gukorera ibyamugirira akamaro. Ibyiza rero ni uko wafatirana izi mbaraga ukiri mu myaka 21-30, ukazikoresha ushaka ubukire (n‘ijuru ku baryemera) wa musore we nawe wa nkumi we !

Ibi ariko ntibivuze ko abantu bose bifata baba bazi ubwenge kurusha abandi. Gusa ikizwi ni uko umuntu ukoresha igitsina cye mu kavuyo ntacyo ageraho ngo kirambe. Muzarebe abanyepolitiki, abasitari n’abandi bazwi ; iyo birirwa mu majipo barazima kuko ariho imbaraga zabo zishirira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment