Video Abakobwa Beza

Uburyo bwo Kumenya Inshuti Nyayo Yagufasha mu Buzima

- Shaka inshuti zikūngura, ureke iziguhombya

- Shaka abaguha inama nziza aho gushaka abagushuka ;

- Abakwibutsa amakenga, baruta abashaka kugutegeka ;

- Abagutera umwete baruta abagutesha inshingano ;

- Abo mufatanya kubishaka baruta ababisesagura ;

- Abagucyaha wakosheje baruta abafatanya n’abandi ; kuguseka wahombye cyangwa wagushije ishyano.

Umukobwa uzaba umugore mwiza, agomba kuba afite :

- Ijwi ryiza ;

- Imico y’ubugwaneza ;

- Imyifatire myiza ;

- Umunyamwete ;

- Ubwitange mu byo akora ;

- Umutetsi mwiza ;

- Kumenya kumesa ;

- Gupfundikira ;

- Kwivana mu tubazo duto duto ;

- Gukoresha neza umutungo we ;

- Kwiyumanganya yahemukiwe ;

- Kugumana ubutwari mu gihe atitaweho ;

- Kugira isuku y’ibikoresho ;

- Gutanga inama no kuzisaba mu kinyabupfura ;

- Kumenya uburezi bw’abo ashinzwe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment