Video Abakobwa Beza

Uko Mabukwe Yatumye Ntana n'Umugore Wanjye

Mu rusobe rw’imico inyuranye hirya no hino ku isi Nyirabukwe w’umuntu ni umwe mu bantu bubashywe kandi bakagira agaciro cyane mu masano y’imiryango kugeza ubwo hari ibyo imwe mu mico ibaha uburenganzira bwo kugira byinshi bakorerwa cyane n’abakazana ababo.

Nyamara ariko n’ubwo ari bamwe mu bantu bahabwa icyubahiro n’abantu akenshi binyuze mu nzira z’imico inyiranye no mu buryo bunyuranye bikunze kuvugwa ko bagira uruhare rutari ruto mu gutera amakimbirane n’ubwumvikane bucye hagati y’abana babo bashakanye.

Ibi kandi bivugwaho cyane no mu muco Nyarwanda dore ko hari n’umugani ugira uti ”Nyokobukwe agusenyera atisize” ba Nyirabukwe b’abantu bakaba bakunze gukemangwa cyane kubera gushinjwa kugira uruhare rutari ruto mu makimbirane akunze kuba mu miryango y’abashakanye.

Ibi byabaye imvano yo gutuma hakorwa ubushakashatsi mu buryo busa n’agateganyo mu gihugu cy’u Bwongereza bwakozwe na sosiyete ya Philips bwaje kugaragaza ko ba Nyirabukwe b’abantu ari imvano ikomeye yo gutera amakimbirane n’umwiryane mu miryango y’abana babo, bityo bagatuma abana babo babana mu buryo bw’urwikekwe no kutizerana bibaturutseho.

Mu bisubizo byatanzwe n’abantu ibihumbi bibiri bakoreweho ubushakashatsi mu bijyanye n’amakimbirane akunda kugaragara mu miryango hagati y’abashakanye bagaragaje ko ibintu biza ku isonga mu gutera amakimbirane mu ngo ari amafaranga n’imirimo yo mu rugo.

N’ubwo ayo makimbirane ariyo agaragara mu miryango, imvano zayo zashyizwe ahagaragara ku isonga harimo ba Nyirabukwe b’abantu, aba nibo batera impagaraga cyane mu miryango zishingiye ku ikoreshwa ry’amafaranga n’imirimo yo mu rugo.

N’ubwo ubu bushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza, biragaragara ko ibisubizo byatanze bifitanye isano ya bugufi n’ibyo mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda kuko n’umuco Nyarwanda hari uburyo ubigaragazamo nk’uko umugani twabonye haruguru ubigaragaza.

Uretse ba Nyirabukwe b’abantu baba ba Nyirabayazana y’ibibazo byo mu ngo z’abashakanye, hari izindi mpamvu zagaragajwe zirimo kunywa ibisindisha kugura ibintu nkenerwa mu rugo ku gahato mbese nta bwumvikane bwabayeho mu igurwa ryabyo ku mpande zombi, ikindi cyibazo cyagarutsweho ni uburyo bwo guhitamo porogramu za televiziyo aho akenshi abagabo baba bifuza kureba imipira y’amaguru nyamara ku rundi ruhande abagore baba bifuza kwikurikiranira urukurikirane rw’amafilimi yiganjemo ay’u rukundo.

Usanga akenshi barebera ayo mashusho kuri televiziyo imwe bityo buri wese agashaka kureba ibimushimisha bikaba byabyara amakimbirane aho abagore batatu kuri batanu batabyihanganira bagahitamo gushoza intambara kugeza bageze ku ntego yo kureba amashusho bashaka dore ko iyi mpamvu ituma abagabo bahitamo kurebera iyo mipira mu tubari cyangwa mu byumba byerekanirwamo sinema.
via 7 sur 7.be

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment