Video Abakobwa Beza

Uko Umugabo wawe Aryama Bifite Icyo Bisobanura

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwagize icyo bugaragaza mu myitwarire ifitanye isano ya hafi n’uburyo umugabo arara yambaye, niba arara mu myenda izwi nk’ipinjama (Pyjama), ikariso (caleçon) cyangwa se niba arara yambaye ukuri, ndetse n’uburyo aryamamo byose bifite icyo bisobanuye mu miterere n’imyitwarire bye.

1. Niba arara yambaye ipinjama(Pyjama)

Nyuma y’ikorwa ry’inyigo ku bagabo barara bambaye ipinjama, byagaragaye ko aba bagabo baba bakora ibintu vuba kandi batabinyuze ku ruhande (direct) ; ntibakunze kugendera mu kigare cyane, bazwiho kandi kuba intahemuka mu buzima bwabo, aba bagabo kandi bazwiho gukunda umurimo ndetse no gukora ingendo.

Aba bagabo kandi ni abantu bishimira cyane uko bateye, byongeye ni abantu bakunda ko abo babana (abagore babo) babereka ko babitayeho cyane babakorakora (caresser).

Nyamara ariko abantu benshi bakeka ko kurara mu ipinjama biterwa n’uko hari ubushyuhe buringaniye, mbese ibihe bimeze neza.

2. Umugabo urara yikubaganya (yihindukiza cyane, sleeps jogging)

Iyo nyigo yagaragaje ko umuntu nk’uyu aba yiyumvamo kwiyizera, nyamara ariko byagaragaye ko icyo cyizere aba yiyumvamo ntacyo aba afite kuko akenshi atagendera ku bitekerezo ndetse n’ibyifuzo bye.

3. Umugabo uryama yambaye ukuri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umugabo uryama yambaye uko yavutse (mbese ibyo umuntu yakwita kwambara ukur)i aba ari umuntu wifitemo ubushobozi bwo guhanga udushya, uretse ko uyu mugabo azwiho cyane guca inyuma uwo bashakanye, bizwi cyane ku nyito y’ubuhehesi.

4. Umugabo urara yambaye akenda k’imbere (sous-vêtements, caleçon)

Iyi nyigo yagaragaje ko abagabo barara mu twenda tw’imbere bakunda kugira amatsiko cyane atuma yifuza kumenya byinshi akenshi bitanabareba. Umuntu nk’uwo kandi ukunda kugira impungenge cyane. Gusa uyu mugabo akunda kurangwa na gahunda cyane ndetse yifuza gukundwa cyane.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment