Video Abakobwa Beza

Umubare w’abatandukana bageze mu zabukuru urushaho kwiyongera

Ntibimenyerewe ko abari mu zabukuru barambirana kugeza ubwo umwe afata icyemezo cyo gufata icyemezo gikomeye nko gutandukana n’uwo bashyingiranywe, nyamara bamaranye igihe kitari gito babana.

Muri ibi bihe benshi mu bari mu kigero cy’imyaka mirongo itandatu y’amavuko, basigaye bagira batya bagafata umwanzuro wo guca ukubiri, buri wese agaha icyerekezo gishya ubuzima bwe.

Mu nyigo zinyuranye zakozwe n’ibinyamakuru le Belang Van Limburg na Gazet van Antwerpen zikayikorera cyane mu bihugu by’i Burayi n’Amerika muri ibi bihe, zerekanye ko umubare w’abatandukana bari mu kigero cy’imyaka mirongo itandatu y’amavuko umaze kwikuba hafi inshuro ebyiri mu myaka icumi ishize.

Urubuga 7 sur 7, twifashishije dukora iyi nkuru, rwerekanye inyigo zakozwe mu mwaka w’1999 n’ibinyamakuru twavuze haruguru, zagaragaje ko abatandukanye bari muri iki kigero cy’izabukuru bashoboye kubarurwa hakorwa izi nyigo bageraga ku bihumbi bibiri n’ijana na batatu(2.103), ndetse mu mwaka wa 2009 uyu mubare ukaba warazamutse, ukagera ku bihumbi bitatu na magana arindwi na mirongo itanu n’icyenda(3.759), ubwiyongere bw’uyu mubare buragera hafi kuri mirongo inani na karindwi ku ijana(87%), uhereye ku mibare yabaruwe mu mwaka w’1999.

Bamwe mu bantu babajijwe impamvu babona ko yaba yihishe inyuma y’uku gutandukana kw’abageze mu zabukuru, kurushaho kugenda kwiyongera uko imyaka ishira by’umwihariko ku mugabane w’u Burayi n’Amerika, batangaje ko benshi mu bageze mu zabukuru, iyo batangiye ibiruhuko byabo(pension), buri wese abona atagihuje n’undi icyerekezo, kuko iyo bakiri mu kazi badakunze kuba bari kumwe bitewe n’impamvu z’akazi, iyo batakikarimo rero biba imvano yo guhararukana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment