Video Abakobwa Beza

Ubusobanuro bw'aho bambara impeta

Abantu bakunze kwambara impeta mu buryo butandukanye, ariko burya buri buryo umuntu yambaramo impeta buba bufite icyo busobanura

Kwambara impeta ku Igikumwe

Nk’uko uru rutoki ari runini kandi rukaba rukora buri gihe cyose izindi zikora, iyo ushyizeho impeta biba bisonura ko wigenga, utavugirwamo, kandi ko unikunda.

Kwambara impeta ku  Urukurikira igikumwe

Ibi bisobanura ubutware kuko ari na rwo bakoresha iyo umuntu agutunga urutoki ashaka kukubwira ko ibyo urimo gukora atari byiza kandi akabikora agaragaza ko akuyobora.

Kwambara impeta ku  Urutoki rurerure (Musumbazose) :
Uru ni urutoki rurerure gusumba izindi kandi runagororotse gusumba izindi. Kurwambika impeta bisobanura ko umuntu ahamya ko afitiye umuryango akamaro kandi ko aharanira kwiteza imbere.

Kwambara impeta kuri Mukuruwameme :

Uru ni urutoki rujyaho impeta isobanura ko umuntu yarangije kugira uwo ahitamo akamwegurira ubuzima bwe bwose ngo babusangire, ikaba yambara umuntu washyingiwe cyangwa se wihaye imana.

Kwambara impeta ku  Agahera (Meme) :

Uru ni urutoki rukunda kuba rwegereye urururi iruhande, kwambara impeta ahangaha bikaba bivuga ko ufite undi ukugaragiye mu mibanire yawe n’abandi cyangwa se ufite imbogamizi z’igitsina uri cyo.

Kwambara impeta ku  Ku ntoki zose :

Ibi bisobanura ko nta mutekano ufite, cyangwa se ko utagaragara uko utifuzaga kuba wagaragara, abandi bakubona uko wowe utari.

Nk’uko bigaragara rero, si byiza gushyira impeta aho wiboneye kuko ishobora gutanga amakuru anyuranye n’ay’ukuri abantu bakakumenyeho bikaba byatuma banakwibeshyaho cyangwa bakwibazaho.

Iyi nkuru tuyikesha umuryango.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment