Video Abakobwa Beza

Uganda: Ambasaderi arakekwaho ubusambanyi


Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero arashinjwa kuba yarasambanyije umugore wa Robert Mwesigwa Rukari umukozi muri sosiyete ya AMPROC i Kampala.
Rukari ukora muri iyo sosiyete I Kampala ariko akaba afite inkomoko muri Malawi, kuri ubu ngo arasaba inkiko ko zamutandukanya n’umugore we Isabel Nahabwe Katembwe Mwesigwa, kuko ngo yamuciye inyuma akaryamana na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.
Redpepper.co.ug dukesha iyi nkuru ivuga ko Mwesigwa yabwiye urukiko ko umugorewe yahunze urugo nyuma y’uko amweretse ibimenyetso byose bigaragaza ko yamenye ko amuca inyuma akaryamana n’umudiporomate wubashywe.
Mu rukiko kandi Mwesigwa ngo yagaragaje ko umugore we ari umuntu wikundira iraha cyane kandi agakunda ubuzima buhenze, ku buryo ngo atari akimutekera cyangwa ngo atekere abana babyaranye.
Nyuma y’ibi birego byose ariko, umugore we nawe yari yigeze kujya mu rukiko mu kwezi kwa 11 umwaka ushize asaba gatanya aho nawe yashinjaga umugabo we kumuca inyuma.
Uru rugo rw’umugandekazi n’umunyamalawi rwubatswe tariki ya 24 Kanama 2002, igihe Isabel yari afite imyaka 21 naho Mwesigwa afite 33. Kuri ubu bafite abana batatu, uw’imyaka 8,6 ndetse n’uw’itatu.
Tubikesha: Umuryango

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment