Video Abakobwa Beza

Bugesera: Yabenzwe kubera musaza we


Mu murenge wa Kamabuye ho mu karere ka Bugesera, umusore utarashatse ko amazina ye atangazwa yabenze umukunzi we abitewe n’uko musaza w’umukunzi we yanze kwemera italiki y’ubukwe umusore yari yarababwiye mbere.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe kiganira n’uyu musore yagize ati "jyewe nabwiye musaza we ko nta muntu ushobora kunsuzugurira mu mafaranga yanjye, njyewe mfite inzu, intebe, igitanda, matera, byose nta kibazo njye mfite. Natunguwe rero no kugerayo, tugiye gufata irembo najyanye na mukuru wanjye, bakaduca amazi,natwe turabibona."

Uyu musore nkuko akomeza abitangaza avuga ko nubwo akunda uwo mukobwa atakwemera gusuzugurwa. Ati "ubundi nagiranye utubazo na musaza we, habamo no gutongana”.

Ubwo bari bagiye gufata irembo, ngo batunguwe no kubona umuryango basabamo ntacyo byaribibabwiye. "jyewe nabwiye uwo musaza we ngo bitegure mbere ho amezi ane ariko ubwo yahise asohokana mukuru wanjye amubwira ko umusore arimo kubaturaho ibintu batazi".

Umusore aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati "nababajwe no kumbwira ngo nzazane inkwano bayigure ibishyingiranywa, wapi kabisa, amafaranga tuyabona yaturuhije, icyo nzi cyo abakobwa baruzuye nzashaka undi aho gusuzugurwa" ikindi uriya mukobwa icyo mukeneyeho ni akabuto ko kubaka umuryango niba rero byanze ubwo nzashaka undi.”.

Abajijwe niba atakwemera guhindura itariki y’ubukwe yasubije ati "jyewe sinshobora gusuzugurwa".

Umukobwa we mu ruhame yatangaje ko nyuma yo kubona bimeze gutyo, umwanzuro ari uko yabura ubuzima bwe aho kubura umukunzi n’ubwo umuryango we utabishaka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment