Umugore ukwiye kwitondera mu gihe ushaka kurushinga
Bimwe mu bintu 5 ukwiye kwitaho ukagiraho amakenga mu gihe uwo ushaka ko muzabana yaba abigaragaza.
1. Umukobwa cyangwa umugore utazi gufata icyemezo
Umugore cyangwa umukobwa uhora ahindagura imirimo nta mpamvu kubera ko yarambiwe gusa, ugasanga ngo ahise arambirwa imirimo ye ataranarangiza amasezerano ya mbere yagiranye n’umukoresha we wa mbere.
2. Umukobwa cyangwa umugore Ugira ishyari Ndengakamere
Inshuti yawe iragusuye cyangwa mugenzi wawe w’undi ukabona umugore wawe ntiyishimye, ku buryo abyereka buri wese umureba, cyangwa se ntashaka ko mwamuzimanira. Buri wese ngo ni uburenganzira bwe kugira ishyari kandi binaba muri kamere muntu, ariko nabwo si byiza kugira ishyari rikabije.
3. Ntimwumva kimwe igikorwa cyo gutera akabariro
Umugore rero uzajya ukubona nk’umugabo akakubonamo igikorwa cy’akabariro aho kukubonamo urukundo rwe ni ikibazo !
4. Ntakunda inshuti zawe
Umugore wanga gusohokana nawe igihe usohokanye n’inshuti zawe. Ngo nubwo hari zimwe mu nshuti zawe yaba atiyumvamo cyangwa adakunda, burya ngo ntaba agomba kuba yazigucaho kuko ngo muba mwaramenyanye nawe usanzwe ufite izindi nshuti, mubanye neza kandi wowe uzi icyo mubaniye.
5. Agerageza kuguhindura
Umugore utishimira uko umeze, isura yawe itamunyura, amateka y’ubuzima bwawe, irangamimerere yawe, imirire yawe, imyitwarire yawe mu bandi, akenshi abandi batananenga ko ibabangamiye ariko ugasanga we aragutoza uko ugomba kwifata kandi nawe uri umuntu mukuru, uzi imyifatire ikwiye.
Yego abonye hari icyo udakora neza yakubwira uburyo witwara nk’umukunzi wawe wifuza ko wagaragara neza, ariko nabwo ngo ntabikubwire nk’ubwira umwana muto.
7SUR7
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Ibintu 5 biranga Umukobwa Uzakugora Mwashakanye
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment