Video Abakobwa Beza

Nigeria-Yakubise Umugore Kubera SMS


Kayode Eremiye w’imyaka 46, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko yakubise umugore we kubera sms yabonye muri telefone ye yohererejwe n’undi mugabo.

Eremiye umaranye n’umugore we imyaka 11, igihe yireguraga imbere y’ubucamanza I Lagos, yagize ati” : Ntabwo byanshimishije na gato igihe mbona ubutumwa muri telefoni y’umugore wanjye ari umugabo w’inshuti ye wayimwoherereje”

Yakomeje agira  ati : "Niwe muntu nkunda mu buzima bwanjye kandi niwe nzakomeza gukunda ; kandi ndabizi nanjye ko ankunda gusa kugeza ubu byamuteye urujijo”


Umugore Adeboyin we
 yagize ati :” umugabo wanjye arafuha cyane usanga anjyenzura cyane ndetse n’iyo ntahari nagiye mu kazi. Igihe cyose nkerewe kuva ku kazi, ngera mu rugo akankubita, ntatume ndara mu nzu ; yatangiye kunkubita maze amezi 6 ntwite”

Ukuriye urukiko, Emmanuel Skunle, yabwiye ababurana ko baba babanye mu mahoro mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko taliki ya 8 Mata.

Source : The Kenya Daily post

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment