Remera: Hakizimana Jean Paul uwo bashakanye

Umuturanyi wabo Yagize ati, “Njye mbazi babana nk’umugore n’umugabo. Nyuma baje gutandukana ariko Afisa yakunze kuza gusura Jean Paul kenshi hano ku kazi na nyuma yo gutandukana.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero nko mu ma saa cyenda nagiye kumva numva induru iri guturuka muri iki gipangu mpita menya ko ari Afisa uri gutabaza. Hashize akanya numvise urusaku rw’amasasu, nibwo nyuma naje kumva ngo Jean Paul amaze kurasa Afisa
.”
Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagara, Rwagasore Syldio yavuze ko
yamenye amakuru y’urupfu rwa Afisa ubwo yari ahamagawe n’umuntu akamubwira ko hari amasasu ari kuvugira mu rugo rwa Egide.
Yabisobanuye muri aya magambo; “Nahise mpamagara umukozi wa Egide ariwe Hakizimana Jean Paul kuko nari mfite numero ze za telephone, mubaza ibyo aribyo niko kumbwira ati “Ndabirangije, ahubwo muhamagare Polisi”. Namubajije uwo arashe ambwira ko arashe umugore we”.
Usibye iki gikorwa Jean Paul yakoze, Syldio yemeza ko nta na rimwe Jean Paul yigeze agaragara ho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mudugudu cyangwa ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.
Kuri ubu Hakizimana Jean Paul acumbikiwe kuri stasiyo ya Polisi ya Remera, aho ategereje gushyikirizwa ubutabera
K2D
0 comments:
Post a Comment