Video Abakobwa Beza

Ubwongereza-Umukobwa yishwe n’umukunzi we yamenyeye kuri Facebook


Mu Bwongereza umukobwa witwa Katie w’imyaka 19 yishwe n’umuhungu w’inshuti ye uzwi kw’izina rya Tony Bushby nyuma y’uko yihaye amazina amuranga agera muri ane n’amafoto atandukanye  ku rubuga rwa Facebook aho yandikaga utugambo dutuma abantu bamwiyumvamo cyane bakanamukunda.

Uyu musore Tony wari n’umwarimu wa Karate ngo yakundaga kwita ku kureba filime z’urukozasoni ndetse n’iz’abakobwa b’abirabura bafatwa ku ngufu  akanashakisha kuri internet uburyo bakoresha bashyingura umuntu wapfuye benshi mu nshuti ze bakabyibazaho aho yaje no kubishyira mu bikorwa yica Katie.

Hashize amezi atandatu bamenyanye yasabye uyu mukobwa w’inshuti ye ko basohokana ari nabwo yamwishe akoresheje icyuma yamujombaguye inshuro 23 ndetse yanamusanze aho yabanaga na bishywa be. Amaze kumwica uyu musore yashatse kwihisha akoresheje amazina yari yarihaye kuri Facebook ariko Polisi iza kumuvumbura.

Katie yari yarabonye Bushby ku ishuri aho bigaga hitwa West Hertfordishire College ariko ubushuti bwabo bwakuriye kuri internet aho bombi bakoreshaga urubuga rusange rwa Facebook. Abavandimwe ba Katie bakaba ngo batarashiraga amakenga uyu musore kuko babonaga adasanzwe haba mu buryo yarebaga no mu byo yakoraga gusa ngo kuko Katie bwari ubwa mbere abonye inshuti ntibari ku mumubuza ngo abyumve.

Bushby akaba yarakatiwe n’Urukiko rwa St Albans Crown mu kwezi kwa Nyakanga 2012 gufungwa imyaka 25 aregwa icyaha cyo kwica .

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment