Video Abakobwa Beza

Uko abakobwa bakundana bitewe n'imyaka barimo


1.Abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 24:

Bikundira umuhungu bazajya baratira urungano. Umuhungu batekerezako bazajya basohokana abandi bakobwa bakamurangarira cyangwa bakagira ishyari.

Akenshi urukundo rwo muri iyi myaka rushirana n’agahararo ariko rurashyuha cyaneeeee. Bakunda kandi umuhungu uteye neza mu gihagararo, uburebure, mwiza ku isura, ibigango,fraicheur etc. Bene abo bakobwa babenguka umuhungu ukunda ibyo bakunda, yaba gusenga, kujya mu tubyiniro, kureba film, kujya muri concert, kuririmba, kubyina, koga muri piscine n’ibindi.

Icyi cyiciro y’abakobwa ntibakururwa cyane n’amafaranga cg ubutunzi nkuko benshi babyibeshyaho ahubwo bo bumva ko umusore uteye kumwe nabivuze hejuru ariwe uboneye.

2.Abakobwa bari hagati y’imyaka 25 na 35:

Bene aba bakobwa nibo baba batangiye kumenya icyo kubaka aricyo, batekereza cyane ku rugo rwiza kurusha uko bibanda ku byo rubanda bishimira, ahubwo bakibanda cyane ku byazabazanira umunezero bo ubwabo mu bihe bizaza.

Bene aba bakobwa bikundira umusore uzi kwirwanaho, ufite ibitekerezo n’imyumvire bishimiye ku buryo babasha kubakana urugo rugakomera.

Bitewe n’imico bwite ya buri muntu, aha niho usanga ibyiciro bibiri by’abakobwa aho bamwe bitekerereza umusore wagwije amafaranga ariko hakaba n’abandi badatekereza na gato kuri ibyo ahubwo bakareba wa musore ufite ibitekerezo byazabasha kugeza urugo kuri ya mafaranga.

Bene abo bareba ibitekerezo kandi uzanasanga bagira ubwira bwo gukora no kwirwanaho mu gushaka ubuzima, kuburyo baba bifuza wa musore bazuzuzanya bagafatanya kwiteza imbere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment