Video Abakobwa Beza

Abagabo ni Abana Beza


1. Umugabo ntavuga « Ndagukunda » arabyerekana : Mu by’ukuri abagabo benshi bagira uburyo bwabo bwo kwerekana ko bafite urukundo, ibyo bakabyerekana mu bikorwa no mu kugaragaza ibyiyumviro byabo. Aho guhoza mu kanwa kabo ijambo « ndagukunda » bishimira gukora ibikorwa bigaragara kandi bisobanutse ku buryo baba banifuza ko abo babikorera babyumva kandi bakabiha agaciro.
2. Umugabo akunda kandi yishimira ibihe byiza yagiranye n’umugore we kuko iyo bari bonyine, bisanzuye nibwo atinyuka no kuvuga ijambo « ndagukunda » hamwe n’ibikorwa by’ibyiyumviro yifitemo.

3. Umugabo kwiyemeza ntibimutera ubwoba : Umuntu w’igitsinagabo utihagararaho uba usanga ari akantu yihariye atandukaniyeho n’abandi benshi. Mu gihe mu rukundo iyo umukobwa atandukanye n’uwo bakundanaga hagacamo igihe atarabona undi muhungu bakundana, umuhungu usanga nyuma y’agahe gato cyane iyo abyiyemeje ahita abona undi bakundana.

4. Umugabo azi kumva : Bamwe mu bagore usanga iyo bari kubwira abagabo inkuru runaka abagabo babihorera akenshi abagore bakagira ngo ntibaba bari kubumva ariko abahungu benshi bakunda gutega amatwi cyane abari kubabwira ari nako bakora ubusesenguzi ku byo bari kumva.

5. umugabo ntaca ku ruhande : Mu gihe abagore benshi kugira ngo bagere ku cyo bashaka kuvuga babanza bagaca kure, abagabo benshi bo siko bimera, iyo umugabo ashaka kuvuga ikintu ahita arasa ku ntego adaciye hirya no hino akenshi atabanje no gusasira mu buryo butandukanye icyo aba agiye kuvuga.

6. Umugabo ntasobanukirwa amarenga : Kuba bakunda kudaca ku ruhande mu mvugo yabo ni nako kubabwira mu mvugo izimije cyangwa se isodetse bibagora kumva, hakaba hari igihe umugore abwira umugabo ikintu runaka umugabo akagifata uko akimubwiye kandi umugore we ataricyo yashakaga kuvuga mu by’ukuri.

7. Umugabo akunda umugore umwuzuza : Abagabo cyangwa se n’abahungu bose aho bava bakagera mu buzima butandukanye bwa buri munsi iyo bakundana n’abakobwa bishimira ko abo bakobwa bagira uruhare mu bitekerezo byabo no muri gahunda zabo, umukobwa wuzuza kandi akunganira umuhungu bakundana aba yamushoboye.

8. Umugabo aganzwa n’igitsina gore : 60% by’abagabo batekereza ku gitsina byibuze inshuro imwe ku munsi mu gihe byibuze 25% by’abagore aribo bonyine bagitekerezaho ku munsi. Gusa ariko nabwo ngo uko gutekereza ku gitsina ntibisobanura ko baba bagishaka gusa ngo ni ibintu bibazamo gusa ku buryo umuhungu ashobora guhura n’umukobwa yakwishimira imiterere ye agahita atekereza no ku gitsina cye. Ibi kandi ngo binasobanura ko abahungu bakunda kumva bisanzuye ku birebana n’igitsina kurenza abagore cyane cyane igihe bari mu bihe byiza n’abakunzi babo, bari kumwe bahuje urugwiro.

9. Umugabo ntahorana ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina : Nubwo abenshi bumva ko umugabo adashobora kwihagararaho ku birebana n’igitsina ariko ngo rimwe na rimwe abagabo bamwe na bamwe bitewe n’impamvu zitandukanye bashobora kutagaragaza ko bashaka gukora imibonano mpuzabitsina. Muri izi mpamvu harimo umunaniro, agahinda, umuhangayiko,….

10. Umugabo akunda gutanga ibyishimo mu mibonano mpuzabitsina : Abagabo aho bava bakagera ngo usanga badakurura bishyira mu buriri. Bamwe ahubwo ngo bashyira ibyishimo by’abo bashakanye imbere y’ibyabo. Abagabo ngo bashimishwa cyane no kubona abagore babo bishimiye uko babaryohereje ngo ubwo nibwo bumva ari abagabo bahamye.

11. Umugabo yishimira udushya : Abagabo benshi bashimishwa no kubona abo bashakanye babazaniye udushya mu buriri cyane cyane mu buryo bakoramo imibonano mpuzabitsina yabo, ibi kandi bakabikunda cyane iyo babonye abo bashakanye babikoze babatunguye

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment