Video Abakobwa Beza

Ibintu 7 byatuma abagore batandukana n’abagabo babo

Ibintu 7 byatuma abagore batandukana n’abagabo babo
Ibintu 7 byatuma abagore batandukana n’abagabo babo


1.guca inyuma umugore

Abagabo baca inyuma abagore babo kuko muterere yabo baba bashaka kuvumbura no kumenya ibintu bishya. Iyo amaranye igihe n’umugore we aba yumva ashaka kumenya uko abandi bameze akamuca inyuma.

2.gukunda gukora imibonano mpuzabitsina
Abagabo batandukanye n’abagore bashaka gukora imibonano mpuzabitsina igihe runaka ubundi ntibabishake. Iyo umugore atari mu gihe cyo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bituma umugabo ajya gushaka undi babikorana,ibyo bikaba byatuma batandukana.

3. gukunda undi mugore

Ntibikunze kubaho ko umugabo akunda undi mugore batashakanye ariko hari igihe arambirwa kuban nuwo bashakanye agakunda undi kuko aba atagifitiye icyizere uwo bashakanye kandi yumva uko yamukundaga bigenda bigabanuka bigatuma ashaka undi. Ibi rero bituma umugore atandukana n’umugabo we.

4. kutumvikana

Umugabo ni umutware w’urugo ariko ntibivuze ko ibitekerezo by’umugore bitahabwa agaciro kuko nabyo birubaka. Iyo umugabo ahora yumva ko ibyo uvufga nta gaciro bifite, atakubaha, nta jambo ugira, ibyo bituma umugore atandukana n’umugabo.

5.kumugereranya n’abandi bagore
Iyo umugabo yatangiye kukugereranya n’abandi bagore abona ko hario abakurusha ubwiza cyangwa se amafaranga. Icyo gihe atangira kubararikira wowe nta kwiteho urukundo rukagenda rugabanuka, ibyo rero bishobora gutuma umugore afata ciyemezo cyo gutandukana n’umugabo we.

6. kutita ku nshingano z’urugo

Iyo umugabo adakora ibyo asabwa nko gushaka ibitunga umuryango,n’ibindi ugasanga umugore ariwe ukora ibintu byose wenyine, icyo gihe nta bufatanye buba buhari umugore avunika wenyine. Ibyo rero byatuma umugore atandukana n’mugabo.

7. kutizera umugore

Iyo umugabo atagifitiye umugore we icyizere atabona nicyo amumariye riba ari itangiriro ry’ibibazo mu rukundo rwanyu. Iyo atakwizera yumva ko ufite abandi bagabo, ntabwo yumva ukuri kwawe kandi ntabwo akomeza kugunda ahubwo agenda abigabanya bikaba byatuma umugore agenda agasiga umugabo bagatandukana.

Souce:elcrema.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment