Video Abakobwa Beza

Kenyatta, yasinye itegeko ryemerera abagabo gushaka abagore benshi

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasinye itegeko ryemerera mu mategeko gusezerana n’abagore benshi ashaka nta kugisha inama.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yasinye itegeko ryemerera mu mategeko gusezerana n’abagore benshi ashaka nta kugisha inama.

Ubusanzwe muri Kenya mu mategeko mbonezamubano umugabo yemererwaga gushaka umugore umwe. Mu mico y’amoko amwe yemeraga abagabo gusezerana n’abagore barenze umwe ariko umugore wa mbere abanje kubyemera.


Itegeko Kenyatta yasinye ryo ritandukanye n’ibyo, kuko umugabo nta kugisha inama gushaka undi mugore abo azajya aba yarashatse mbere nk’uko tubikesha BBC.

Perezida Kenyatta yavuze ko ugushyingiranwa uru ubwumvikane bwa babiri bifuza kubana.

Mu kwezi gushize, Abadepite b’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya bamaganye iby’iryo tegeko, ariko bagenzi babo b’abagabo bararishyigikiye.

Abagore mu Nteko bagaragaje ko iryo tegeko rizazana ibibazo mu muryango, cyane cyane ku byerekeye umutungo.

Iri tegeko abanyamadini nabo bararyamaganye, bavuga ko rihabanye amahame y’abakirisitu ku gushyingiranwa, n’umuryango ukabangamirwa.

Muri iryo tegeko kandi, biteganyijwe ko umukobwa w’imyaka 18 azajya aba yemerewe gushyingirwa.

Ku byerekeye umutungo, itegeko rishya riteganya ko abashyingiranwa bagomba agusezerana kuvanga umutungo muhahano.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment