Video Abakobwa Beza

Wari uzi ko gukundana bidahagije ku mushinga wo kubaka urugo

N’ubwo kubaka urugo bisaba ko muba mukundanye, gukundana ntibihagije ku mushinga wo kubaka urugo
N’ubwo kubaka urugo bisaba ko muba mukundanye, gukundana ntibihagije ku mushinga wo kubaka urugo

Kubasha kubaka urugo, urugo ruryoshye kandi rurimo ihirwe birategurwa. Ni gute narinda umuryango wanjye kuzagwa mu kangaratete ko gusenyuka? Ese koko nkeneye kwambaza Imana kugirango urugo rwanjye rugire amahoro? Ese ni iki naheraho nihugura mbere yo kwiyemeza gutera intambwe yo kubaka urugo?

1. Kuki ubundi abubaka bukaba ingo?

Kubaka urugo ni umwe mubyo Imana ihamagarira umuntu kuri iyi si. Umuntu yaremewe gusangira Umunezero n’Imana ndetse no kunezerwa n’ubutware Imana yamugabiye bityo rero akaba akeneye umufasha.

Umuntu akeneye umugore cyangwa umugabo kugirango amufashe kugera kuri ibi bikurikira:

* Kugera ku mugambi wo Kurema no kuyobora ibyo Imana yaremye akaba akeneye ubimufasha, umuherekeza mu gusoza uwo mugambi (Accompagnement)

* Kunezerwa no kubaho mu byishimo muntu akesha icyubahiro cyo gusa n’Imana (Plaisir)

* Kubyara no kororoka.

Igihe cyose rero mu migambi ufite igihe wubaka hari umwe muri iyi utabonera agaciro, bibaye byiza waba witonze ukagendesha macyeya mbere yo kwiyemeza kubaka.

2. Ni ngombwa kumenya koko icyo ushaka

Gushinga urugo ugihuzagurika ni kimwe mu byatuma rukunanira. N’ubwo urugo rusaba ko muba mukundanye, gukundana ntibihagije kugirango urugo rugende neza.

Ubuzima bwa babiri ni umushinga, ni ukwiyemeza kwishima birenze yewe no kuba wababara bibaye ngombwa.

Ibyemezo bikaze rimwe na rimwe bisaba kuba ukuze bihagije mu mutwe no mu mitekerereze nabyo ni ngombwa mu kubaka urugo, utibagiwe kumenya kwigomwa, guca bugufi no kubaho mu kuri.

3. Kumenya kwiyegereza Imana

N’ubwo hari ababasha kubaka neza kandi batajya mu nsengero na rimwe, abasenga by’ukuri amahirwe yo kubaka neza kuri bo ariyongera.

Inyigisho z’iyobokamana ni ingirakamaro ku rugo, aho byibuze umuntu yicara hasi agatekereza ku migirire ye, ku rukundo akunda uwo bashakanye cyangwa abana be, ndetse no ku rukundo akunda urugo rwe.

Akanya umuntu amara asenga cyangwa yiga ijambo ry’imana gashobora gukaza urugo rukarushaho kutajegajega.



4. Bana n’umuntu ukunda

N’ubwo kurubu usanga inyungu arizo zimirijwe imbere, mu gihe ari ukubaka urugo ni ngombwa kumenya koko guhitamo umuntu ukunda. Umugore cyangwa umugabo uguteye ipfunwe mu bandi cyangwa se udahagije ibyifuzo bwawe, wikwihemukira umwinjiza mu buzima bwawe kuko si byiza kwihambira ku umuntu kuko umugiriye impuhwe cyane cyane igihe cyose utamwiyumvambo, kuko umuretse aba ashobora guhura n’abandi bakamukunda.

Kubakana n’umusore ukunda cyangwa umukobwa ukunda by’ukuri bishobora kukurinda cyane wowe ubwawe kugwa mu mutego wo kumuca inyuma cyangwa kumuca intege mubyo akora byose yubaka urugo.

5. Reba kure, imbere hirya y’ejo

Abatari bacyeya bananirwa kubaka kubera kutabasha kureba kure. Urugo ni umushinga w’ubuzima bwose kandi niko byagakwiriye kugenda. Igihe cyose ugiye kurwubaka ugomba kururebera kure, ukitegereza ese nyuma y’imyaka 5, icumi se urwo rugo ruzaba rwarageza kuki? ese uwo muryango uzaba umeze ute? Mu mikorere yawe ya buri munsi ukamenya guhangayikira urugo uyu munsi ari nako uzirikana ejo hazaza.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment