Video Abakobwa Beza

Ese umukobwa, aba atekereza iki nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo bakundana?

by http://urukundo.info

Nshuti namwe dusangiye gusura urubuga rwa Menyanibi, nyuma yo gusoma kuri zimwe mumbuga zitandukanye ndetse nkagira n’igitekerezo cyuko twaganira kuriyi njyingo, ndashaka kumenya buri wese uko abyumva n’uko atekereza kugirango turebere hamwe ndetse tumenye impamvu byaba byibandwaho cyane kugitsina gore cyane cyane abakobwa batarashinga ingo zabo.

Mugihe tuziko, umukobwa n’umuhungu baba bakundana ndetse rimwe narimwe baba bateganya kubaka urugo, hari benshi bihutira kuryamana iyo bahuje urugwiro ndetse bakiyumvisha ko aribyo byishimo byambere mugihe baba bakundana byukuri. nyamara kuri bamwe babifata nko guta umuco, uburaya ndetse no kwihutira gukora ibintu bitarajya ahagaragara. akaba ariyo mpamvu rimwe na rimwe havamo ingaruka zo kwangwa nabo baba barakoranye imibonano bibwirako babakundaga byukuri ndetse no gutekereza cyane kumukobwa umaze gukora imibonano mpuzabitsina n’umuhungu.

Tugendeye kuriyifoto, muri make irashaka kutwereka uburyo umukobwa n’umuhungu iyo bamaze gukora imibonano, uburyo umukobwa asigara ari mubitekerezo cyane ndetse bya kure mugihe umuhungu we atinzwa no kurangiza uwo murimo agahita afata izindi gahunda zihuse byaba ngombwa akanigendera kuko icyo yarategereje kuri bamwe kiba kirangiye.

Muri ako kanya, abakobwa benshi baba bibaza ibibazo bitandukane, harimo kwibaza impamvu aryamanye n’uwo muhungu, kwibaza niba koko uwo barangije kuryamana amukunda byukuri, kwibaza niba yaba atamuteye inda cyangwa sida mugihe baba baryamanye badakoresheje agakingirizo, n’ibindi byinshi bitandukanye.

Mugihe abakobwa benshi baba bavuga ko bishimye, akenshi babivuga mugihe gito kuko igihe kinini bakimara batekereza byinhi kandi bafata n’ingamba mugihe kiri imbere cyo kutazongera kuryamana n’umuhungu uwariwe wese mugihe batarushinga nubwo ingamba zirangirira aho kuri bamwe. kurundi ruhande kubahungu, umubajije muri akokanya ibijyanye n’urukundo, wumva byarangiye ahubwo ugasanga ari gupanga gahunda zigiye gukurikiraho.

Ese kuki abakobwa batekereza cyane mugihe abahungu ntagihe kinini bafata batekereza kubiba bimaze gukorwa?byaba biterwa no kuba batizerana cyangwa n’ibisanzwe kubakobwa bose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment