by http://urukundo.info
Twabanye dukundanye cyane urugo rwacu ari ntamakemwa, Twahuye twese dukijijwe kandi dusenga Imana ndetse turanasezerana mu itorero baduha n’imirimo yo gukora . Ubu hashize imyaka isaga itanu dukoze ubukwe. Nyuma yo kubyara umwana wa mbere yatangiye kujya ahinduka buhoro buhoro ariko simbihe agaciro cyane. Tumaze kubyarana umwana wa kabiri yahise aba nk’isasu ; akavugisha iry’inani, agahora arakaye yarigize intavugirwamo.
Ibyo byarabaye ndituriza kuko n’ubundi mu buzima ndi umugabo utuje cyane, nkunda gucisha make no guha abantu amahoro kandi w’umukristu . Naramuretse rwose akajya antuka nkamwihorera akikora ibyo ashatse byose nkamureka , nakwibaza impamvu ibimutera nkayibura kuko murugo rwacu ntacyari kibuze byose byari bihari.

Hashize icyumweru sinzi ukuntu narindimo nzenguruka mushaka nkubitana nawe ari kumwe n’umugabo mu modoka nziza, dukubitanye amaso ndamuhamagara cyane mbona yanyirengangije uwo mugabo ashatse guhagarika imodoka umugore aramubuza imodoka nyirukaho iransiga. Guhera uwo munsi nahise mbona ko umugore wanjye yantaye ku bushake ko ntakindi kibazo yagize mpagarika gukomeza kumushakisha .
Abana banjye uko ari babiri ubu nibo tubana nibwo buzima bwanjye ndabakunda cyane nabo bakankunda mbakorera ibyiza byose nshoboye, nkagira umwanya uhagije wo kubaganiriza no kubatembereza. Mu minsi yashize nibwo umugabo umwe duturanye yaje kundeba ambwira ko umugore wanjye ari hafi gukora ubukwe n’undi mugabo.
Narabihakanye cyane mubwira ko bidashoboka ariko najye nagiye ku Murenge ndabyibonera aho amalisiti amanitse. Igikomere natewe no kumubura nahise numva gitangiye kubyuka, nigira inama yo kumuha amahoro no kumureka agakora ibyo ashaka ko ntagahunda ze ngomba kwivangamo.
0 comments:
Post a Comment