1.Kukubaza uko waramutse n’uko wiriwe: Umuntu uguhoza k’umutima arangwa no kuguhangayikira akakugirira igishyika nk’aho ari umubyeyi wawe, akumva ashaka kumenya ibikwerekeyeho buri kanya kuburyo n’aho yaba ari kure yawe, amakuru yawe ayamenya umunsi k’umunsi. Agomba kukuba hafi kandi akagushyigikira mu bibi no mu byiza.
2-Kukubwira ibimwerekeyeho: Umukunzi wawe aba agomba kukubwira aho yiriwe, ibyamubayeho, ibigenda neza n’ibigenda nabi mbese akakugira nk’umunyamabanga we. Aba agomba kukubwira amakuru ye n’aho yaba ari kure yawe ukayamenya umunsi k’umunsi ntacyo agukinze, akakubwira ibyo akunda n’ibyo yanga kandi ntaguhatire gukora ibyo udakunda. Niba hari ibyo ajya aguhisha umenyeko atagukunda.
3-Kukwerekana mu nshuti ze: No mu buzima busanzwe, iyo umuntu akwerekanye mu nshuti ze n’uko aba agufata nk’inshuti ye, niba iyo inshuti ze zije yihisha cyangwa akakubwira ukihisha cyangwa niba ataragushyira kuri profile ye ya facebook kugira ngo inshuti ze zose zikumenye wikwirirwa uta igihe cyawe wibeshya ngo aragukunda. Umukunzi wawe igihe mufitanye gahunda agomba kuba asa neza afite isuku yakwiteguye, niba atari uko bimeze umenye ko nta gaciro aguha imbere ye.
0 comments:
Post a Comment