Video Abakobwa Beza

IBINTU 5 UTAGOMBA KUBWIRA UMUKOBWA MUKIMENYANA

by http://urukundo.info

IBINTU 5 UTAGOMBA KUBWIRA UMUKOBWA MUKIMENYANAUmukobwa ufite gahunda yo gutereta hari ibintu uba ugomba kwirinda kumubwira kugira ngo atabifata uko bitari cyangwa se agatangira kukubona mu nguni itariyo. Mu bintu ugomba kwirinda kumubwira harimo ibi bikurikira:

1-Kumubwira ibyerekeranye n’urukundo wanyuzemo mbere n’abakobwa mwakundanye.  Ushobora kuba wibwira ko kugira ngo utware umukobwa umutima aruko ugomba guhita umubwira ibyawe byose. Duhe agahenge, dore nibwo mukimenyana none utangiye kwivamo. Ibyo igihe cyabyo kizagera nimutangira kumenyerana. Iyoroshye umwereke ko nta kibazo cyawe umuganirize ibiganiro byoroshye kandi bituma yishyira mu mutuzo.

2-Ibigwi byawe n’ibyo wagezeho: Niba akubajije ikibazo kubyo wagezeho musubize mu magambo make utagiye kwivuga ibigwi, umubwire ikintu cy’ingenzi kandi ukimubwire udasa nk’aho wiyemera cyangwa wiyamamaza, kuko azagira umwanya wo kukumenya bihagije.

3-Uburyo wumvamo urukundo n’imyitwarire: Abakobwa b’iki gihe ntibagikunda umuntu ubabwira ya myitwarire ba mama wacu bagiraga cyera,uko bubahaga ba data n’ibindi. Wowe ugomba kubanza ukamubaza uburyo yumvamo urukundo, niba nimubana azajya yambara ibitenge, agahora mu rugo, ibyo gutembera no kujya mu tubyiniro akabyibagirwa.

4-Kumubwira ibyago wagize mu buzima: Uyu mukobwa ndabona afite umutima mwiza, nimubwira ibibazo byanjye biratuma mutwara umutima. Aho uribeshya cyane, ikinini yakumarira ni ukukugirira impuhwe, kandi kugukunda no kukugirira impuhwe ni ibintu bibiri bitandukanye. Kandi kubimubwira bishobora gutuma nta cyubahiro gihagije aguha.

5-Ibyifuzo byawe: Umukobwa mukimenyana sibyiza kumubwira icyo umutegerejeho, cyangwa kumubwira uko agomba kwitwara, ibyo agomba gukora,… mbese ntugomba gushaka kumwinjizamo ibitekerezo byawe kugira ngo aribyo agenderaho. 

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment