1-Niba ufite ubwanwa jya wibuka kubwogosha buri gihe no kubugirira isuku. Wirindeko hazamo ibiheri. Wibuke kandi no kogosha umusatsi wawe neza.
2-Jya wita ku ruhu rwawe cyane cyane urwo mumaso. Wibuke koga mumaso buri uko ubonye akanya, nibinashoboka wogemo n’amazi ashyushye unisige amavuta. Ibi bizatuma uruhu rwawe rworoha cyane kandi ugire mu maso heza nk’ah’agahinja.
3-Ibuka guca inzara zawe buri gihe yaba izo ku ntoki n’izo ku mano. Kandi wibuke koza amenyo yawe no koza mukanwa.
4-Kora ibishoboka byose wambare imyenda ifite isuku hamwe n’inkweto, wirinde ko kumyambaro yawe hagaragara ikizinga, icyondo cyangwa ivumbi. Ushake uburyo wahumura neza nta cyuya.
0 comments:
Post a Comment