Video Abakobwa Beza

IMYAKA UMUKOBWA AKWIRIYE GUSHAKIRAHO UMUGABO

2,78% by’abatanze ibitekerezo, bavuze ko icyiciro cyiza umukobwa akwiriye gushakiraho umugabo ari hagati ya 18-20 ans, abandi 28,70% bavuze hagati ya 20-25 ans, naho 52,78% bavuze hagati ya 25-30 ans, abandi 7,40% bavuze hagati ya 30-35 ans, abandi 4,63% bavuze hagati ya 35-40 ans, naho 4,63% bavuga ibindi bitandukanye.

UMWANZURO:

Dukurikije ubushakashatsi bwavuye mu bitekerezo byanyu, dusanga imyaka myiza umukobwa akwiriye gushakiraho umugabo ari hagati ya 25-30 ans. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ku myaka 18-20 abantu baba bakira abana, naho hagati ya 20-25 abantu baba bakuzeho gato ariko batarafatisha neza ikerekezo cy’ubuzima: kuko abenshi bagize amahirwe yo kwiga baba batararangiza, naho hagati ya 25-30 abantu baba bamaze kubona neza ikerekezo cy’ubuzima bwabo n’abagize amahirwe yo kwiga bararangije, naho hagati ya 30-35, ni imyaka y’ikigeragezo cyo kubura umugabo ku mukobwa, naho hejuru ya 35 ans, umukobwa aba ashaje ndetse amahirwe yo gushaka aba ari make.

Igitangaje muri ubu bushakashatsi, abantu bakiri bato akenshi nibo bagiye bavuga imyaka yo hasi, bitandukanye n’ibyo abubatse cg urubyiruko rukuze bavuze.

Murakoze, urubyiruko mwese mbifurije kuzagira urugo ruhire!!!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment