Sinakubeshya iminsi, cyangwa amajoro ashize
Kuko sinayamenya
Icyo nzi cyo ni kimwe, ni uko ntagishoboye kubaho
Igihe udahari.
Amatage si mashya, kandi ntanavaho,
Ibyo niko biri.
Ariko se cyo mbwira, wowe niba nawe aho uri
Ari nk’uko bimeze.
CHORUS
Mbwira ooh, Mbwira sha
Mbwira ko utanyibagirwa
Ndi hano, mbwira rwose
Ko uho uri, Unzirikanaa
Ooh…
Mbwira numve nawe, niba ibyo kurya nkanjye
Bitakimanuka
Mbwira niba waba, utora agatotsi
Umuseke utambitse.
Se urankumbura ? Mpamagara kuri phone
Numve ijwi ryawe.
Umva, ndagutegereje hano naho ubundi rwose,
Ntakigenda…
CHORUS
Mbwira oooh
Mbwira ko, utanyibagirwa
Ndi hano, mbwira rwose,
Ko aho uri, ukinzirikanaa
Ooh…
Ukinzirikanaa… Ooh
Mbwira, mbwira..
OOh
Mbwira ko aho uri,
Umporana mu bitekerezo
Ese umpoza ku mutima ?
Kuko njyewe aho ndi
Sinkibasha, guhumekaa
Ni wowe gusaa
Nkeneye ko uza, vubaa
Nkeneye ko umba, iruhande
Banguka banguka, uze unsangee
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Indirimbo:Sinakubeshya iminsi, cyangwa amajoro ashize
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment