
Ubusanzwe Mugabo Frank yibera mu Karere ka Muhanga aho akora mu ruganda rw’ikawa ruri mu murenge wa Shyogwe.
Nk’uko Mugabo Frank yabihamirije Inyarwanda.com, kuwa 21 Kamena 2014 yasezeranye na Mukamisha Diane mu Murenge wa Mukarange ho mu Karere ka Kayonza, ndetse uwo munsi ni na bwo habaye imihango yo gusaba no gukwa, bibera i Rukara.
- Nyamara uyu mugore yari yarahiye yemera ko Mugabo Frank amubera umugabo na we akamubera umugore/Foto : Inyarwanda
Mugabo Frank ko we n’uwari waramaze kuba umugore we imbere y’Amategeko gusezeranira mu rusengero rwa ADEPR Nyarugunga, ndetse ubukwe bwose busigaye bakabukorera mu Mujyi wa Kigali bakabona kwerekeza i Muhanga ari naho hari hateganyijwe urugo rushya rw’abageni.
Mu buhamya uyu musore yahaye Inyarwanda.com, akomeza avuga ko mu mugoroba w’itariki ya 27 Kamena 2014 (araye ari bushyingirwe), mukuru w’umugore we, usanzwe uba muri Amerika yagiye i Gitarama (Muhanga) aho Mugabo Frank atuye, agenda ari kumwe n’umushyingira (Maraine), bitwaje amashuka yo gusasa, uwo mukuru w’umugore we ajya mu cyumba arasasa, ibyo birangiye azenguruka mu byumba hose, areba mu bwiherero n’ubwiyuhagiriro bwo mu nzu hose afunga icyumba cy’uburiri, uwo munsi Mugabo Frank arara mu cyumba cy’abashyitsi.
- Mugabo Frank na we yari yamwemereye kumubera umugabo/Foto : Inyarwanda
Frank avuga ko yabonye uwo mukuru w’umugore we arakaye ndetse ahita anagenda we n’uwo mushyingira bari bazanye, asiga avuze ngo ntiyumva ukuntu bashyingira murumuna we ku musore utagira umuryango.
Frank akomeza agira ati : “Mu gitondo ku munsi w’ubukwe, saa kumi n’imwe za mugitondo uwagombaga gushyingira yarampamagaye, arambwira ngo mbwire ababyeyi bampagarariye baze barabashaka, ngo kandi nintababwira ngo baze sinza gufata umugeni.
Ibyo narabyumvise mbura icyo nakora numva birandenze, nditegura nza i Kigali mpageze mpamagara umushumba w’Itorero rya Nyarugunga mubwira ko byanyobeye umukobwa asa n’ushaka kubenga, na we biramuyobera ariko ntibyanca intege maze bigeze nka saa sita njya ku Kicukiro aho nagombaga gufata umukobwa, mpageze nsanga ntawe, ubwo nta busobanuro batanze ahubwo bavuze ko umugeni yasubiye iwabo mu Mutara”
Bamubwiye ko batashyingira umukobwa wa bo ku muntu utagira umuryango ntagire n’amafaranga
- Mugabo yari yarasabye umugeni, yaramuhawe yaranamukoye/Foto : Inyarwanda
Umushumba w’itorero rya ADEPR Nyarugunga Pasiteri Antoine Rebero wagombaga kubasezeranya, yabwiye Inyarwanda ko we n’abayoboke b’itorero biriwe mu rusengero bategereje, byagera aho Mugabo Frank akaza kumuhamagara amubwira ko umukobwa yamutengushye, maze abari aho bose bakagwa mu kantu.
Uyu mushumba kandi avuga ko kuwa kane ari bwo aba bageni baherukanaga nawe abigisha amasomo y’umubano, icyo gihe akaba yarabonaga bishimye kandi bafitanye urukundo cyane kuburyo ibyabaye nyuma y’umunsi umwe gusa nawe byamutunguye.
Kuva kuri iyo tariki y’ubukwe (28 Kamena 2014) umugore wa Mugabo Frank ntago aboneka kuri telefoni igendanwa yari asanzwe akoresha, ndetse ngo mu baziranye na we nta we urongera kumuca iryera mu Mujyi wa Kigali, ariko bikavugwa ko hari abajya bamubona i Kayonza.
- Bahawe amata bifurizwa gutunga no gutunganirwa.../foto : Inyarwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange yemeza ko kuwa 21 Kamena 2014 muri uwo Murenge Mugabo Frank yahasezeraniye kubana n’Umugore tutavuga amazina ye mu gihe tutarabasha kuvugana na we, ngo tunamenye impamvu nyakuri yamuteye kubenga Mugabo.
Nyuma y’ibyo Mugabo Frank amaze amezi abiri atarabasha kwiyumvisha ibyamubayeho, agiye kwiyambaza Inkiko ngo arenganurwe ndetse anahabwe indishyi, asubizwe n’amafaranga yakoresheje ndetse n’inkwano igera ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana inani (800.000 Rwf), ariko ayo yakoresheje muri ibyo byose akaba arenga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko abyivugira.
- Imwe mu mafoto bifotoje bavuye gusezerana imbere y’amategeko
INYARWANDA.COM
0 comments:
Post a Comment