Video Abakobwa Beza

Ubuhamya bw'Urukundo

by http://urukundo.info
 " Nitwa L, Nakundanye n'umukobwa imyaka ibiri, yarankundaga kandi najye naramukundaga bihambaye. Yanyitagaho cyane, ntiyashoboraga kwibagirwa kunyandikira ubutumwa bugufi abyutse cyangwa agiye kuryama, iteka yahiraga ashaka kumenya uko merewe.

Nabifataga nk'ibisanzwe, kugeza aho byabaye nk'akamenyero yaramuka anyandikiye nkumva ko bitihutirwa, ubutumwa nkabubona ariko haba ari nka ninjoro nkumva ko ibyo yanyandikiye ari ukunyifuriza ijoro ryiza nk'ibisanzwe, hakaba ubwo ntanabusoma nkarinda ndyama numva ko ari bimwe bisanzwe yanyandikiye.

Igihe kimwe yanyoherereje ubutumwa, ndabyibuka hari kuwa gatanu nimugoroba numva ko yanyandikiye ambaza uko niriwe ndetse ananyifuriza kugira ijoro ryiza, kuko nari naniwe sinabyitaho cyane ndaryama. Abasore bagenzi banjye bajyaga banshuka ngo si byiza kwita ku mukobwa mukundana cyane, nanjye nkumva ko ntakwirirwa musubiza igihe cyose nyamara naramukundaga bitavugwa.

Ubwo uwo munsi nararyamye, bucyeye mu gitondo ntegereza ko anyoherereza ubutumwa ambaza uko naramutse nk'ibisanzwe ndaheba, isaha yabikoreraga buri gihe irarenga ntangira kumva ndakaye nyamara nkirengagiza ko hari ubutumwa nari numvise ariko simbwiteho, ni uko ndayibatura ndabusoma ariko ibyo nasanzemo nabaye nk'ukubiswe n'inkuba.

Nasanze icyo giye yari yanyandikiye ubutumwa bugira buti: "Cheri mama yarembye kandi nkeneye umujyana kwa muganga, turi twenyine mu rugo mbabarira unshakire aho wangurira agakarita mpamagare ambulance ize imutware kuko ajya arwara umutima iyo afashwe tuba dusabwa kumugeza kwa muganga byihuse".

Nkimara gusoma ubwo butumwa narikanze, mpita mbyuka mfata moto njya iwabo ngezeyo nsanga mama we yaraye apfuye hateraniye abantu benshi baje gutabara, kandi iyo aramuka agiye kwa muganga ntacyo yari kuba kuko uburwayi yari afite bwasabaga ko igihe babonye afashwe batarenza isaha bataramujyana kwa muganga.

Umukobwa agahinda kari kamwishe, kuva ubwo isoni ziranyica, nkajya mporana ikimwaro cyo kutabasha gutabara uwo nakundaga. Kuva ubwo kumvugisha byaramunaniye kandi nanjye numva nta wundi nakunda utari we, we kugeza n'ubu n'abo abwira bose avuga ko ankunda ariko atabasha kubana nanjye naranze kumwumva mu gihe yari abikeneye.

Ayo ni amakosa nakoze ariko nifuza kubabwira isomo nakuyemo, ni ukuri nugira umuntu ugukunda kandi akakwitaho ntazagire na kimwe akuburana, uzamwiteho kandi umukunde byihariye, we kumwinuba iteka uhore witeguye kumuba hafi, hari benshi bifuza abahora babitaho bakababura, njya nkumbura bya bihe simbibone ngashavura nkarira nk'umwana."

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment