Dore igituma abagore n’abakobwa baca inyuma cyane abakunzi babo
Mu bakoreweho ubushakashatsi byagaragaye ko 73% by’abagore baca inyuma abo bihebeye biterwa no kugirango bumve uko byaba bimeze bagiranye n’umuntu umubano ushingiye ku gutera akabariro gusa cyangwa se aho nabo baba abayobozi b’urukundo rwa babiri.
Nk’uko akenshi bigaragara ko abagabo aribo batangiza urukundo, bagatereta bikageraho bakegukana umukobwa cyangwa umugore, uko iminsi ishira umugore ageraho akumva ashaka kuba ariwe waba umuyobozi w’urwo rukundo rwa bombi. Abo 73% baca inyuma abo bakunda baba bashaka urukundo babera abayobozi.
Abagore bagera kuri 29% byagaragaye ko baca inyuma abo bakunda kubera ko abagore baba bumva badakunzwe nk’uko bikwiriye. Icyo twita affection mu ndimi z’amahanga iyo ibuze uwo mubare w’abagore ntutinya guhemuka mu rukundo.
N’ubwo ariko hari n’ababikora kugirango bapime ubushobozi bifitemo bwo kwigarurira abagabo, abagore bagera kuri 53% baca inyuma abo bakunda kugirango bongere bumve igishyuhira cyo mu ntangiriro z’inzira z’urukundo.
0 comments:
Post a Comment