Video Abakobwa Beza

Yabeshye umukunzi we ko yamuteye inda ngo bashyingiranwe, aza kuvumbura ko atabyara habura ukwezi 1, burapfa !

by http://urukundo.info
Umukobwa wo mu Murenge wa Kanombe akarere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali yabeshye umuhungu w’inshuti ye ko yamuteye inda ngo bashyingiranwe vuba, hasigaye ukwezi kumwe ngo bakore ubukwe umuhungu aza kuvumbura ko uwo mukobwa atabyara, kubera nta nyababyeyi agira. Nkuko makuruki.com dukesha iyi nkuru yabitangarijwe na zimwe mu nshuti z’umuhungu,(ntibifuje ko amazina yabo yatangazwa ) ngo uwo mukobwa yari amaze igihe atewe inda n’undi muhungu, umukobwa agerageza kuyikuramo bimumerera nabi. Byabaye ngombwa ko agezwa kwa muganga, abaganga banzura ko kugira ngo uwo mukobwa abeho bagomba kumukuramo nyababyeyi, bivuze ko atashobora kuzongera gutwita.
Bamaze kuyikuramo, umukobwa yaratashye aza mu rugo. Hashize iminsi yakundanye n’undi muhungu ariko ntiyamubwira ibyamubayeho. Yatangiye kumubwira ko ashaka ko bakora ubukwe vuba.
Yakomeje kumuhata ngo bakore ubukwe huti huti, bigera naho baryamana nk’abakundana ndetse aza no kumubeshya ko yamuteye inda ngo umuhungu agire umuhate. Umuhungu acyumva ko yamuteye inda, yatangiye gushakisha uburyo babana atarabyara.
Ubukwe bwari buteganyijwe ku itariki ya 23 Kanama uyu mwaka., n’impapuro z’ubutumire zari zamaze gutangwa. Nkuko uyu musore nyirubwite wemeye kuganiriza umunyamakuru wacu (ariko tudashimye gushyira amazina n’ifoto ye hanze) yadutangarije ko inshuro zose umukobwa yajyaga kwisuzumisha kwa muganga, yazanaga ibisubizo byerekana ko koko atwite gusa akaba atazi amayeri yakoreshaga. ikindi uyu musore yakomeje adutangariza ni uko usibye kumubeshya ko atwite, yari yaranamubeshye ko ari imfubyi buri buri ko arerwa na nyirasenge gusa, mu gihe nyamara uyu mukobwa yari afite nyina wibera mu cyaro.
Nkuko inshuti z’umuhungu zikomeza kubitangaza, ngo mu gihe hari hasigaye hafi ukwezi kumwe gusa ngo bashyingirwe, nyirasenge w’umukobwa dore ko ari naho yabaga i Kanombe yumvise byaba ari ubuhemu bukabije gushyingira umukobwa babizi ko atabyara, mu gihe ari cyo umuhungu yari ashingiyeho ategura ubukwe bwa jugujugu.
Nyirasenge w’uyu mukobwa, yahisemo kubwira musaza w’umukobwa kubibwira Umuhungu, kugira ngo n’ubwo yamutwara amujyane azi neza ko adashobora kubyara kuko nta nyababyeyi afite, yatuma abassha gusama
Umuhungu akimara kubyumva yabaye nk’umusazi, icyakora aza kubyakira ndetse n’ubukwe buhita buhagarara. Uyu musore kandi avuga ko yari amaze gutanga amafaranga agera ku bihumbi 900 byo gutegura (booking) iby’ubukwe, gusa yahise afata icyemezo cyo guhagarika imyiteguro yose.
Umuhungu ngo akaba avuga ko bizamugora kongera gukundana n’abakobwa vuba, ubu akaba ari mu nzira zo kujya kwikomereza amashuri, ubu bukwe bwari buteganyijwe tariki ya 23 z’ukwezi gushize.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment