Video Abakobwa Beza

Ese ushobora kumenya umuntu mwakubakana urugo rugakomera?

by http://urukundo.info
Umuntu mwubakana urugo rugakomera ni inde? Wamenya ute uwo mwabana uyu munsi ejo ntimutane kubera impamvu idafatika? Ikibazo nk’iki iyo ukibajije usanga benshi bakeka ko umuntu w’intyoza mu by’inkundo(romantique) ariwe wubaka bigakomera ariko ukuri gutandukanye n’ibyo.

Kubaka urugo ni indi ntambwe ihambaye y’urukundo

Kubaka urugo ni intambwe ihambaye y’urukundo, aho amarangamutima aba afite umwanya munini ariko atariyo ayoboye ibintu. Mu gihe cyo kubaka urugo, uwingenzi wubaka bikaramba, kuri benshi usanga ari wawundi ufite ubumuntu koko.

Kubaka ni ukubana n’umuntu. Uwo mushobora kubakana rugakomera ni umuntu mushobora kubana, umuntu ugira impuhwe kandi witanga, umuntu wibabaza kandi wemera kuvunika kubera uwo akunda, umuntu utikunda ngo akabye kandi wemera kuba yarengera iterambere rya babiri aha ndavuga umugore n’umugabo cyangwa umuryango we muri rusange.

Kuba intyoza mu rukundo ntibihagije

Kuba runaka cyangwa nyiranaka ari intyoza mu rukundo, bishobora gutuma murushaho kubana munezerewe ariko ntibihagije, hejuru yo kuba azi gukunda, uwo ugiye kwemerera kubana agomba kuba ari umuntu ushoboka, umwe ufite ubushobozi n’ubushake bwo kuba yakwitangira ariko akabona umerewe neza.

Ubutunzi buvuze iki mu guhitamo?

Iyo ubutunzi buvuzwe usanga abatari bacyeya bahita bemeza ko aribwo buyobora urugo n’intsinzi mu rugo ariko usanga ari ukwibeshya kubatari bacyeya. Umusore cyana ugwa umugabo ugiye gushinga urugo hari icyo bimusaba koko ariko ubukire sibwo buhita busobanura uwavamo umugabo mwiza cyangwa umugore ahubwo uwemera kugusangiza kubye ntacyo akwimye uko cyaba kingana cyose niwe mwakubakana urugo rugakomera.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment