Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ibibazo 9 ugomba kubanza kwibaza mbere y’uko ushyingiranwa

by http://urukundo.info
Gushyingiranwa biba ari urundi rugendo rurerure rw’ubuzima umuntu aba atangiye kuko bisaba ko uwo mubanye muzatandukanywa n’urupfu.

Niba hari uwo mwakundanye kandi ukaba wifuza ko mwashyingiranwa njya ubanza wibaze ibi bibazo 9 bikurikira.

1.Urukundo niki ?

Rimwe na rimwe abantu barakunda ariko batazi neza icyo urukundo ari cyo,Urubyiruko rw’iki gihe hafi ya rwose rugira urukundo ruba rutangaje.Niba ukoranye imibonano n’umuhungu wiza cyangwa umukobwa mwiza ntabwo bisobanura ko umukunda,Niba ukunda umuntu uramwihanganira,niba ukunda umuntu ntushobora kumurakari ku busa kandi niba ukunda umuntu ushobora kumurinda ukoresheje buri kimwe cyose ufite,bityo ibaze wowe ubwawe na none uti “ese ndamukunda ?”.

2.Ese ushobora kwihanganira cyangwa kubabarira ?

Ibi nkunda kubibwira abantu ko ingo ziki gihe zisenywa nuko badashobora kwihanganira cyangwa ngo babarire.Mufite ku menya ko nta numwe mwiza ubaho kuko abantu bakora amakosa,ubundi itandukaniro z’ingo z’iki gihe niz’abakera nuko byari byoroshye kubana imyaka igera kuri 65 batarasezerana kandi niyo habaga hagize ikintu gishaka kubatanya bageragezaga uburyo bagipfubya bikiri mu maguru mashya mu gihe abubu bo bataba biteguye kugipfubya ahubwo bahitamo inzira iboroheye yo kwaka gatanya.

Niba utiteguye kwihanganira cya kubabarira,ntabwo ukwiriye kwihutira gushyiranwa.

3.Ese umuryango w’umukunzi wawe ukwiyumvamo ?

Birashoboka koi bi unjya ubikora cya utabikora,umubano wawe n’umuryango w’umukunzi wawe niwo ushobora kuvanamo insinzi yo gushyingirwa kwawe,ese unjya wisanga mu muryango w’umukunzi wawe ?kandi ikindi ugomba kubanza kumenya ni niba umuryango wawe wishimira umukunzi wawe.Ukuri ni niba ushidinkanya ku muryango w’umukunzi wawe cyangwa umukunzi wawe ashidikanya ku muryango wawe,bizatera amakimbirane hagati yawe n’umukunzi wawe,ni iby’ingenzi kubanza kwibaza iki kibazo mbere yuko ushyingirwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.

4.Ese witeguye kuzanjya uganira n’umukunzi wawe ku binjyanye n’imibonano mpuzabitsina ?

Ni iby’ingenzi kumenya niba umukunzi wawe niba yaba atuje mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina.Ese wumva ko nimukorana imibonano mpuzabitsina mwese muzagira ibihe byiza ?Ese witeguye kuzaganira n’umukunzi wawe ku bitagenda mu binjyanye n’imibonano mpuzabitsina ?

Niba utiteguye kuzanjya uganira kubitagenda neza ku mibonano mpuzabitsina wowe n’umukunzi wawe,imbere hanyu ntabwo hazaba heza.

5.Ese wigeze uganira n’umukunzi wawe ku binjyanye no kugira abana ?

Ni ingenzi kubiganiraho byanga byakunda kubyo kugira urubyaro.niba uteganya kugira abana,ni bangahe ushaka ?ni gute ushaka kurera abana ?ninde uzaba ashinzwe iby’amasomo yabo ?

6.Ese wubaha inshuti z’umukunzi wawe ?

Iki ni ikindi kibazo cy’ingenzi ugomba kubanza kwibaza mbere yuko ushyingirwa.Ukeneye kumenya ko inshuti z’umukunzi wawe ko arizo zizagira uruhare runini mu bukwe bwanyu,wigerageza kumuhitiramo inshuti kandi niba utiyumvamo inshuti ze,wikwigora upanga ibyo gushyingiranwa kuko ibi byakuviramo ikibazo gikomeye.

7.Ese uri umunyabwenge bingana iki ?

Mbere yuko upanaga n’umuntu ibyo kubana,ufite kumenya uti ese uri umunyabwenge bingana iki kugirango ukomeze urugendo.nayahe makosa wakoze mu rukundo rwawe rwa mbere ese ni irihe somo wayigiyeho ?ufite kuba uzi umukunzi ufuha gake,uwikunda cyangwa usabana.warukwiye kuba umunyabwenge bihagije ku buryo ushobora kwihanganira ibihe mugezemo.

8.Ese wizera umukunzi wawe ko Atari umuntu uhambaye ?

Ufite kumva neza umukunzi wawe ko ari we kiremwa muntu kandi kitari cyiza.wikwirirwa utegura gushyingiranwa biri mu rwego rwo hejuru kuko na bukwe bwo mu rwego rwo hejuru bubaho,kandi wigereranya umukunzi wawe nundi kuko umukunzi wawe yihariye.

9.Ese ufite ibitekerezo bya buri wese ku binjyanye n’ibizakoreshwa mu bukwe ?

Kumenya ibizakoreshwa mu bukwe ni ibyingenzi.n’angahe azakoreshwa hamwe nayo azabika byose bigomba kuganirwaho.Ni angahe hagati yanyu buri umwe azatanga kugira ngo ahe umuryango,nabyo bigomba kubanza kuganirwaho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment