Video Abakobwa Beza

Ibintu 5 umugore atagomba kubwira umugabo we

by http://urukundo.info
Ibintu bitanu abagore batagomba kubwira abagabo

Hari ibyo abagore batagomba kubwira abagabo (Ifoto/Internet)

N’ubwo kubwizanya ukuri mu rukundo ari byiza, hari ibintu bimwe na bimwe biba byiza guceceka kuko ngo hari ubwo bishobora kwangiza umubano wanyu.

Dore ibintu bitanu abagore batagomba kubwira abagabo babo nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa Elcrema.com

1. Kumubwira ko wamubeshye

Niba warigeze kubeshya umukunzi wawe ugatekereza ko byaba byiza ubimubwiye ngo atazabyivumburira, ngo ibyiza ni uguceceka ahubwo ugaharanira ko utazongera kumubeshya mu mibanire yanyu. 

Ibi ngo bituma umugabo wawe ashobora gutekereza ko ibyo umubwira byose uba umubeshya kuko ngo abagabo batekereza ko abagore babo ari abatagatifu badashobora kubabeshya. Ni byiza kugumana ukuri kwawe mu rwego rwo gutuma umubano wanyu usugira.

2. Ikosa rito waba warakoze mu gihe mutari kumwe

Ushobora kuba mwarigeze kugirana ikibazo mu mubano wanyu mugatandukana ariko nyuma mukongera mugasubirana, muri iki gihe rero si byiza niba hari undi mugabo mwagiranye umubano wihariye ngo ni byiza ko utabimubwira kuko ngo n’ubwo atakwereka ko abigizeho ikibazo bishobora kubangamira imibanire yanyu.

3. Impamvu watandukanye n’umukunzi wawe wa mbere niba waramwigeze

Ngo nta mpamvu n’imwe yatuma ubwira umukunzi wawe ibyerekeye imibanire yawe n’umukunzi wawe wa mbere ndetse ngo si na byiza ko amenya intandaro yo gutandukana kwanyu.

4. Uko ubona nyina umubyara

Uko ufata umubyeyi w’umukunzi wawe ni byiza kubyigumanira wowe ubwawe, niba utamukunda si byiza kubimubwira kuko n’ubwo uba uri umukunzi we ugomba kuzirikana ko nyina ari we mukunzi we wa mbere. Ntuzigere na rimwe ugerageza gusenya ihuriro hagati ye na nyina kuko ushobora kwisanga usenye umubano wanyu.

5. Uko ufata inshuti ze

N’ubwo waba udakunda inshuti ze, n’ubwo waba ubona zikubangamira byigumanire muri wowe. 

Ugomba kuzirikana ko inshuti ze zishobora kuba baramenyanye mbere yawe kandi nazo zifite icyo zisobanuye mu buzima bwe ndetse ko abagabo badakunda umuntu uvuga nabi incuti zabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment