Shakisha

Video Abakobwa Beza

Ibintu 5 umukobwa atajya arambirwa kumva k’umukunzi we

by http://urukundo.info
Iyo umukobwa akunda umukunzi we hari ibintu atanjya arambirwa kumva biturutse k’umukunzi keretse iyo abifata nabi.

Rimwe na rimwe amagambo avanze n’ibikorwa ni ikintu kiryohera buri mukobwa wese uri mu rukundo.amagambo afite uburyo afungura umutima,amagambo ni meza kandi amagambo ni uburyo bushobora gutuma wiharira umukobwa wenyeine.

Nkufitiye amagambo umukobwa atanjya arambirwa kumva aturutse ku mukunzi we.

1.Uri mwiza

Buri mukobwa wese ashaka gutakwa,buri mukobwa wese ashaka kuba itandukanirizo n’abandi maze akaba umwe gusa,buri mukobwa wese aba ashaka ko umukunzi we amufata nkaho ariwe mukobwa wenyine utuye ku isi ;Niba wumva ko amagambo ashobora gutuma umukobwa yishima hanyuma ukaba utaramubwira uburyo ari mwiza,utegereje iki ?tuma umukunzi wawe aba umukobwa w’igitangaza mu buzima bwawe ntabwo azigera abyibagirwa.

2.Usobanura isi kuri njye

Ni uwuhe mukobwa cyangwa umugore udashaka gusobanura byose k’umukunzi we ?ndacyeka ko hari ibintu byinshi bituma umugore wawe asobanura byinshi kuri wowe,numwereka ko asobanura byinshi kuri wowe nawe aziyumvamo ko ari uw’agaciro ndetse yumve ko ari nuw’igikundiro,buri mugore wese ashaka gusobanura byose k’umukunzi we.

3.Ufite inseko irangaza bose

Nta kintu cyiza nko kuba useka neza ;bituma abantu bagukunda ;inseko nziza ituma umukobwa aba uw’igikundiro birenze ndetse nabo barabizi,niba wumva ko inseko ari nziza nawe azahora agusekera,bityo gerageza kumwumvisha ukuntu aseka neza nawe bizamushimisha.

4.Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye

Abasore benshi bumva ko amagambo nkaya baba barengereye,ariko ntabwo ariko biri ;ni uburyo bwo gutuma umukunzi wawe akwiyumvamo nawe ukamwumvisha neza uburyo uri umunyamugisha kuba umufite mu buzima bwawe.

5.Ndagukunda

Ibi byo biza bisubiza byose ;buri mukobwa aho ava akagera ufite umusore bakundana ashimishwa nuko umukunzi we ahora amwibutsa ko amukunda,gusa ntabwo ari abasore bose bashobora ibi,ndetse nta nubwo abasore bose ari beza ku magambo,bityo umusore ukunda by’ukuri umukunzi we agerageza uko ashoboye maze akamwuvisha uburyo amukundamo.


Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment