Video Abakobwa Beza

Ibintu 6 BITUMA abagabo bikundira abagore babo

by http://urukundo.info

Imyitwarire myiza ituma abashakanye bishimana (Ifoto/ Interineti)

Hari imyitwarire abagore bagira, ariko hari n’ituma abagabo babishimira kurushaho.

Urubuga rwa interineti rwa www.elcrema.com hari ibyo rwatangaje.

1. Umugore ukunda gukora

Umugore ugira ubushake bwo gukora no kugira ibibazo akemura mu rugo. Abagabo bakunda gufata inshingano z’urugo, ariko ntibishimira abagore b’abanebwe batumva ko hari ibibazo bakemura, ahubwo bagahora bategereje ikiva ku mufuka w’abo bashakanye.

2. Umugore wita ku bwiza bwe (ugira isuku)

Umugore akwiye guhora asa neza, yita ku isuku y’umubiri we, imyambaro n’urugo. Isuku y’imisatsi, isura no kugira impumuro nziza. Ibyo bituma umugabo yumva akeneye kureba kenshi umugore we no kumuba iruhande kandi akamutera ishema.

3. Umugore unyurwa

 Ni byiza ko umugore anyurwa n’impano umugabo we amugenera, kabone n’iyo zidahaza kwifuza kwe, ariko aribwo bushobozi bw’umuryango

4. Umugore utanga icyizere

 Hari ubwo umugabo aba afite ibibazo mu kazi no mu bundi buzima bwa buri munsi. Iyo afite umugore umukomeza ntamuce intege, yumva agize icyizere cy’ejo hazaza.

5. Umugore wizera umugabo we

Si byiza ko umugore ahora yumva ko umugabo amuca inyuma, n’iyo iyo ngeso yaba ayifite agerageza kumwereka ko amwizera, kandi bakabiganiraho, hatabaye intonganya.

6. Umugore ukunda kwidagadurana n’uwo bashakanye

Abagabo bamwe na bamwe bakunda umukino w’umupira w’amaguru, n’ibindi bibafasha kuruhuka mu mutwe. Ni byiza ko abagore babaherekeza mu gihe babibasabye, bagasohokana, bagasangira bakanishimana.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment