Video Abakobwa Beza

Impamvu 5 abakobwa bagorana mu kubasaba urukundo

by http://urukundo.info
Gusaba umukobwa urukundo kugeza na nubu biracyakomereye abasore,abakobwa batandukanye bakomeje kugorana mu gihe umusore abatse urukundo,amusabye ko bakundana,ariko ntabwo ari gusa kuko haba hari impamvu zibitera.

1.Kwihagararaho

Iyo umukobwa amaze kumenya ko umusore amwemera kandi ko ari tayari yo kumukorera icyo yashaka cyose kugira ngo amwegukane,nawe atangira kwihagararaho ubwo agatangira kwiha ibyizere kuko yabinye ko hari umusore umwitayeho,ariko ntabwo ari abakobwa bose ni bamwe na bamwe.

2.Ntabwo bimurimo

Uru ni urundi ruhande abasore batajya bitaho cyane iyo bagiye gusaba umukobwa urukundo,ni ukuvuga ngo hari ho igihe ujya gusaba umukobwa urukundo”ubundi akagusubiza agira ati ntabwo nshaka gukundana nawe”,bivuza ngo niyo uhatirije nawe agerageza uburyo bwose yakoresha ngo akunaniza kugeza igihe umuvuyeho.

3.Isuzuma

Rimwe na rimwe abakobwa bakunze gukoresha ubu buryo bwo kunaniza basuzuma abasore,ibi bakaba babikora batekereza ibi “Niba ankunda ntiyapfa kuva kwizima”,aha ho cyokoza ntabwo abakobwa bose basuzuma kimwe,kuko hari abasuzuma igihe kingana n’ukwezi,abandi amezi abiri ndetse n’abandi bagasuzuma mu gihe kinga n’igice cy’umwaka,hano aba agira ngo areba imbaraga uzashyiramo mu rukundo yewe niba koko unamukunda by’ukuri.

4.Abasore benshi ntabwo banyurwa

Iyi ni iyindi mpamvu ituma abakobwa batinya guhita bemerera umusore urukundo mu buryo bworoshye,abasore bamwe na bamwe biki gihe ntabwo banyurwa no kugira umukunzi umwe gusa,kuko hariho abashimisahwa n’umunyenga w’urukundo ku mpande z’igiye zitandukanye z’abakobwa,bityo bikabaviramo kugira ingeso yo kutanyurwa n’urukundo rw’umwe,iyi ikza ari iyindi mpamvu rero ituma abakobwa batapfa kugira umutima wo guhita biyumvamo umuhungu ku buryo bahita bamwerera urukundo mu buryo bworoshye.

5.Imyitwarire idahwitse

Biragoye kubona umukobwa wishimira imyitwarire itari myiza ku musore,kuko ushobora kugaragaraho imyitwarire itari myiza imbere ye byibura rimwe niyo yaba yarafite gahunda yo kukwemerera urukundo azahita abireka,bityo rero umukobwa muri kwa kugorana kwe atinda kukwemerera urukundo aba ari kubanza ku kwigaho buri uko bwije nuko bucyeye areba n’imyitwarire yawe yose.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment