Video Abakobwa Beza

Impamvu 5 zituma ingaragu zitinya kuvuga ko zabyaye

by http://urukundo.info
Bikunze kugaragara ko abasore n’inkumi babyara batarashinga urugo, ariko ni bake baba intwari bakakira ko babyaye bataraushinga. Ese biterwa n’iki?
 
Rimwe na rimwe, abakobwa batari bakira ko babyaye birabagora kwiyoberanya igihe bakiri mu muryango ubazi. Hari abo bisaba kwimuka bakajya kwiyoberanya aho batabazi, nk’igihe bamaze gukuza abana babyaye.
IGIHE yaganiriye na rumwe mu rubyiruko rutuye mu Mujyi wa Kigali rugaragaza zimwe mu mpamvu zituma hari abakunze guhakana ko babyaye.

1. Gutinya igisebo
Abenshi bemeza ko umubare munini w’abasore n’abakobwa batanezezwa no kubona batagishobora kwisanzura mu busore n’ubukumi bwabo bitewe n’uko bateye cyangwa batewe inda.
Bamwe bibatera ipfunwe abandi bakabifata nk’igisebo ku buryo badashobora gusangiza bagenzi babo ko babyaye.
Mukiza Alphonse utuye mu Biryogo yagize ati “ Abenshi bakunda guhakana inda bateye hanze kubera kwanga igisebo kuko iyo umukobwa amenye ko ufite umwana biba bigoye ko mushobora kubana akwiyumvamo.”

Abandi bemeza ko ibi bitaba ku basore bateye inda gusa kuko n’abakobwa bibabaho ko nyuma yo kubyara baba batacyigirira icyizere bumva ko basebye mu buzima.
Gusa hari abakobwa bifuza guterwa inda kugira ngo birerere abana, bitewe n’uko babona hari abagore bahohoterwa n’abagabo babo bigatuma baca ukubiri no kumva ko hari umugabo bagirira icyizere cyo kubana nk’umugore n’umugabo.

2. Kubyarana n’uwo udakunda
Mu byo benshi bita gukubagana, bikunda ubaho ko abasore n’inkumi babyarana hadafitaniye urukundo rwa nyarwo, ku buryo nyuma yo kumenya ko bagiye kubyarana bahita bangana urunuka.
Abavuganye na IGIHE bemeza ko kubyanana n’uwo udakunda cyangwa udateganya kubana na we, ni kimwe mu bituma abasore benshi bihakana abana, abatewe inda na bo bagasigara mu gihirahiro.
Camille Haruna yagize ati “Njye nemera ko umuntu wese watera inda uwo adakunda, nk’indaya cyangwa se umukozi wo mu rugo, adashobora gupfa kwemera ko ari we wayimuteye kuko uba uzi ko buri wese yamwibazaho.”

3. Kuba bifatwa nk’amahano
Kuva kera mu Rwanda byabaga ari amahano kubona abakobwa babyara batararongorwa. Iyo byabaga ku mukobwa akeshi yajyanwaga kurohwa mu ruzi kuko yabonwaga nk’icyomanzi.
Nubwo uyu muco wo kurohwa wacitse, Abanyarwanda benshi ntibigeze birengagiza ko bawiye kujyana n’iterambere ariko badasize umuco inyuma.
Urubyiruko ruvuga ko kuri ubu, uwabyaye muri rwo wese aba yiyumvamo ipfunwe no kumva ko yahemutse kuko aba yarangirije icyizere cyo kuba yashyingirwa n’ababyeyi bishimye.
Hari abatinya kuvuga ko babyariye iwabo ndetse bakabifashwamo n’ababyeyi babo kuko ku byara inda y’indaro byafatwaga nk’amahano ndetse bikaba ari ko bikibonwa n’umubare munini w’Abanyarwanda.

4. Gutinya kubengwa
Abasore ninkumi bacyiyumvamo umurongo wo gutereta baterwa inkeke no kubyara igitaraganya kandi bari bagifite amahirwe meshi yo guhitamo.
Muhizi yagize ati “ Abakobwa benshi babyariye iwabo ntibakunda kwerurira abahungu ko babyaye kuko baba bazi ko umuhungu iyo amaze kumenya ko umukobwa yabyariye iwabo atamugirira icyizere nk’umukowa utari wabyara. Abakobwa bahisha ko babyaye kugira ngo batazabura abagabo.”
Abasore na bo bigenda uko kuko baba bashaka kwigarurira umutima w’uwo bakunda bazabimubwira baramaze kubana. Abagira ubutwari bwo kubivuga hakiri kare ni bake.

5. Ubushobozi buke
Abahungu bamwe na bamwe usanga iyo babwiwe ko bateye inda abakobwa bakundana bahita bagira ubwoba ku buryo hari n’abahita babihakana kubera gutinya ibibazo by’amafaranga. Hari n’abahita bategeka abakunzi babo kuzikuramo.
Uwamahoro Everine yagize ati “Abahungu bahakana inda kubera gutinya ibisabwa mu kurera umwana. Hari n’ugutera inda aho gushakisha uburyo azarera umwana we ahubwo akarushywa no gushakisha amafaranga yo kuyikuramo.”
Impamvu 5 zituma ingaragu zitinya kuvuga ko zabyaye
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera abakiri ingaragu kutanyurwa n’uko babyaye, icyo uruyruko ruhurizaho ni uko abenshi mu bahakana abana atari uko baba babakunda, ahubwo bikunda guterwa no gutinya guhangana n’ubuzima bw’ahazaza no kwanga kwiyakira.
Bamwe babuzwa kwiyakira n’imyemerere yabo cyangwa iy’ababyeyi, kubyarana n’abafite ubumuga runaka n’ibindi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment