Video Abakobwa Beza

Imyitwarire 5 buri mukobwa wese aba ashaka k’umukunzi we

by http://urukundo.info
Ubundi abakobwa ikintu bazwiho ni uko iyo bari guhitamo abasore bakundana bakurikiza ibintu bitandukanye nta na kimwe bahurizaho,ariko iyo ugeze kuri iki kintu cy’imyitwarire bose bagihurizaho iyo bari gushaka abakunzi.

Bityo nyuma yo kuganira n’abakobwa ba hano mu Rwanda bagiye batandukanye bose bahuriye kuri iyi myitwarire 5 bakurikiza iyo bari gushaka umukunzi.

1.Ubwigenge :

Nta mukobwa cyangwa umugore uba wifuza umugabo utashobora kwifatira imyanzuro,Niba uri umusore cyangwa umugabo ufite kwereka umukunzi wawe ko ushoboye kwifatira imyanzuro ndetse ko uniteguye kwakira inshingano izo arizo zose z’umugabo.

2.Kwitaho :

Ufite kwereka umunzi wawe w’umukobwa ko ushoboye kwiyitaho byibuza wowe ubwawe,Umukobwa aho ava akagera aba ashaka kumenya niba ushobora kumwereka ko umwitaho kandi ko utikunda wowe ubwawe gusa.

3.Kuberwa :

Umukobwa aba ashaka umukunzi azishimira kuratira izindi nshuti ze,Ntibisaba ko ugenda ukagura imyenda myiza kandi ihenze itandukanye,ahubwo bisaba ko wowe ubwawe ureba imyenda yakubera utitaye ku mabara ahubwo ukareba niba ikubereye koko.

4.Uzi gusetsa

Niba uri umusore uzi gusetsa,ibi biba ari iby’igiciro,ubundi abakobwa bakunda guseka cyane ari nayo mpamvu bavuga k obo ubwabo iyo babonye umukunzi uzi gusetsa bibabera byiza cyane,niba uri umusore ugiye ushaka udukuru dusekeje wazajya umuganiriza.

5.Kugira isuku :

Nta mukobwa wifuza umusore utagira isuku ubwe,niba ufite imisatsi itari myiza jya ugerageza kwiyogoshesha kandi niba ufite umusatsi mwiza nawo jya uwitaho maze uwusokoze neza ndetse ukazajya umesa n’imyenda yawe,ibi bituma umukobwa atagira n’ipfunwe ryo kugendana nawe.

Nkubwije ukuri ko nukurikiza ibi bintu nkubwiye uko ari bitanu,uzaba uhagaze neza mu murongo kuko uzabona umukunzi w’inzozi zawe,kuko ibi ni amwe mu mabanga y’abakobwa bagenderaho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment