by http://urukundo.info
Hari igihe abashakanye cyangwa abakundana bagira ubwumvikane buke n’imiryango y’aho bashatse.
Ibyo akenshi bigira ingaruka ku mugabo n’umugore kuko iyo umwe atumvikana n’umuryango wa mugenzi we bizana amakimbirane.
Urubuga rwa interineti rwa www.thecoupleconnection.net ruratanga inama.
Dore ibyabafasha (umugabo cyangwa umugore) kugarura umubano mu gihe umuryango w’aho yashatse batumvikana:
1. Kwibanda ku byiza uwo muryango ukora
Abantu ntibagira amakosa gusa, ahubwo hari n’ibyiza bakora ni ngombwa kubiha agaciro mu gihe amakimbirane aturuka muri uwo muryango.
2. Kwereka uwo muryango ko ufite akamaro
Mu kugirana umubano mwiza n’umuryango w’aho umuntu yashatse, ahora awugaragariza ko akeneye inama zawo, kandi ko ushobora kumufasha mu gihe afite ikibazo.
3. Gusura umuryango w’aho umuntu yashatse
Iyo umuntu asuye abagize umuryango b’aho yashatse bumva ko afite urukundo, kandi ko rutagarukira ku wo bashakanye gusa. Iyo bigenze gutyo babasha gusabana amakimbirane agashira yaba atanahari bakayirinda.
4. Gushyiraho imipaka y’umuzima bw’urugo
Si ngombwa ko umuryango w’aho umuntu yashatse winjira mu buzima bw’urugo. Hari ibiba bitari ngombwa ko bamenya cyangwa ngo we abimenye. Ibyo bigabanya kurengera n’amakimbirane.
5. Kubahana
Ni ngombwa kubaha umuryango umuntu yashatsemo cyangwa uw’umuntu bakundana. Bituma na wo umwubaha iyo uzi agaciro ko kubahana.
6. Kugenera impano uwo muryango
Icyo wawuha cyose kijyanye n’umushobozi bwawe, bituma umuryango wishima n’ubwumvikane buke bugashira, kuko ubona ko uwuzirikana kandi ko wifuza kunoza umubano.
Uretse izi nama zavuzwe hejuru, hakwiyongeraho kwirinda guhohoterana hagati y’abashakanye, kuko bituma imiryango yabo ihora yumva ko uruhande rumwe rurengana cyane cyane uwabo.
Urukundo
Video Abakobwa Beza
Inama:Icyo wakora mu gihe utumvikana n’umuryango w’uwo mwashakanye
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment