Shakisha

Video Abakobwa Beza

Inzira 5 zatuma umubano w’abashakanye ukomera

by http://urukundo.info
Inzira eshanu zatuma umubano w’abashakanye ukomera

Hari ibituma umubano w’abashakanye ushobora gukomera (Ifoto/Interineti)

Iyo uhisemo kubana n’umuntu uba ubona ari uwo, ndetse ufite n’impamvu utahisemo undi.

Dore inama eshanu zashyizwe ahagaragara n’abahanga mu by’imibanire n’ubujyanama ku bashakanye, dusanga ku rubuga rwa internet www.elcrema.com

1. Kwishimana n’uwo mwashakanye

Ni byiza ko abashakanye bahana igihe bakagerageza kwishimira buri gihe kigize umubano wabo. Ni byiza kandi kugira ibyo mukora mu rwego rwo kwishimisha haba mu cyumweru, mu kwezi ndetse no mu mwaka.

2. Uwo mwashakanye agomba kuba ibanze mu buzima bwawe

Kugira ngo umubano ugire ingufu, ni byiza ko wereka uwo mubana ko uhora umwitayeho. N’ubwo ugomba kwita ku bana ndetse n’akazi byawe, ariko ntugomba kwereka uwo mwashakanye ko bimurusha agaciro. Mu gihe mubanye neza n’abana bizabagarukira ndetse bitume n’akazi kagenda neza.

3. Kugirana ibiganiro

Kuganira ni ingenzi hagati y’abashakanye. Niba hari ibitagenda hagati yanyu ni byiza kubiganiraho kuko hari ubwo umwe muri mwe yaba atazi ko hari ikibazo hagati yanyu.

4. Gukomeza gukorerana ibyo mwakoreranaga mutarabana

Akenshi iyo abantu bamaze kubana bahita bahagarika gukora bimwe mu bikorwa byatumaga urukundo rwabo rukomera, nko guhana impano,  gutungurana n’ibindi,  nyamara burya ngo mu gihe mwabanye nibwo biba bikenewe gukorwa.

5. Gushimira ibyiza no kubwirana amagambo y’urukundo

Niba umugore wawe yatetse ibiryo biryoshye mubwire ko yatetse neza, kubwira umugabo wawe ko ufite amahirwe kuba umufite nk’umugabo nabyo ngo bituma yumva ari igitangaza. Ni byiza kwiga gushimirana hagati yanyu ndetse mukanabwirana ukuntu mwishimira kuba mubana.

Nukurikiza izi nama n’ubwo waba ufite impagarara mu mubano wanyu, zizacogora bitume uhinduka mwiza kugeza ubwo uzagira ingufu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment